RFL
Kigali

Byemejwe ko Odion Ighalo aguma gutizwa Manchester United kugeza mu 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/06/2020 15:06
0


Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Odion Ighalo , wakinaga iminsi ya nyuma muri Manchester United, byemejwe ko azayigumamo kugeza mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2021, nyuma yuko ikipe ye ya Shanghai Shenhua na Manchester United bumvikanye ko uyu mugabo akomeza gutizwa muri iyi kipe yitirirwa amashitani atukura.



Ushinzwe gushakira akaryo uyu rutahzamu umaze gihe gito mur Manchester United , Atta Aneke, yagize ati:” uyu mukinnyi wakanyujijeho muri Watford aracyari hano i Old Trafford muhumure”.

Uyu mukinnyi akomeje gutungura benshi nyuma yuko yinjiye i Old Trafford mu igur an’igurisha ryo mu kwezi kwa mbere nabwo ku munsi wa nyuma yewe ku isaha ya nyuma kuko amasezerano ye kuyemeranywaho ku mpande zombi byari byananiranye.

Ighalo w’imyaka 30 wakuze ari umufana ukomeye wa Manchester United yavuze ko yakuze afite inzozi zo kuzakinira iyi kipe y’amateka ari nayo mpamvu umuhagarariye yamubwiye ko agomba kugabanya umushahara we niba ashaka kuyerekezamo,abyemera atazuyaje.

Odion Ighalo yahembwaga ibihumbi 330 by’amapawundi ku cyumweru muri Shanghai Shenhua ariko yemeye kujya ahembwa ibihumbi 165 by’amapawundi ku cyumweru muri United.

United yishyuye miliyoni 4 iyi kipe ya Shanghai Shenhua kugira ngo ibatize uyu rutahizamu ukinisha imbaraga cyane kugeza umwaka w’imikino urangiye, ariko ku bwumvikane bw’amakipe yombi Ighalo azageza muri Mutarama 2021 akinira Manchester United.

Muri kiganiro Ighalo yahaye urubuga rwa United yavuze ko abaturage bo mu gace avukamo biroshye mu muhanda bararirimba bakimara kumva ko yasinye muri Manchester United.

Ighalo yagiye mu Bushinwa mu mwaka wa 2017 avuye mu ikipe ya Watford yagezemo muri 2015, yavuze ko atigeze asinzira ubwo umuhagarariye yamubwiraga ko United iri kumushaka.

Ighalo amaze gutsinda ibitego bine (4) mu mikino umunani (8) amaze gukina muri Manchester United, anatanga umupra umwe wavuyemo igitego.


ghaloazakomeza gukinira Man.United kugeza muri Mutarama 2021







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND