RFL
Kigali

Beyoncé yahamagariye abafana be kwamagana irondaruhu mu butumwa yatanze avuga ku rupfu rwa George Floyd

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:30/05/2020 18:50
0


Icyamamare Beyoncé, uzwi nanone nk’Umwamikazi—Queen—w'umuziki yahamagariye abafana be (abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga), ko bakwiye guhaguruka bakarwana irondaruhu. Ibi, ni mu butumwa yanyujiji ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ku rupfu rw’umwirabura w’umunyamerika, George Floyd.



Ku wa Gatanu, Beyoncé, ku mugoroba yasangije abamukurikira bagera kuri Miliyoni 147 ku rubuga rwa Instagram ubutumwa bukomeye ku rupfu rwa Floyd. Mu butumwa bwe yabashishikarije kuba maso kuko hari irondaruhu rikomeye muri Amerika. Anavuga ko ubutabera buri kure mu kugerwaho.

Beyoncé, akomeza avuga ko hakenewe ubutabera. Ahamya ko iyicwa rya Floyd ryabonywe na buri wese ku manywa y’ihangu, akanavuga ko imitima yabo yakomerekejwe cyane ndetse batananejejwe n’ibyamukorewe. Yongeraho ko uburibwe bw’ibyabaye butihanganirwa

Mu mashusho iki cyamamare cyanyujije ku rukuta rwa Instagram, akomeza avuga ko ubutumwa bwe butareba abera, abirabura cyangwa abandi bitewe n’ ibara ry’uruhu. Yongeraho ko nta kundi kongera kwica ibiremwa muntu mu buryo butari bwo, ndetse no kuba abantu nk’ aho atari abantu koko bitewe n’ ibara ry’ uruhurwabo.

Beyoncé, akomeza avuga ko Floyd ari umwe mu muryango, kuko ari umunyamerika mugenzi wabo. Ashimangira ko habeyeho ubwicanyi nk’ ubu mu bihe byashize, gusa ntahagire igikorwa. Anavuga ko n’ ubwo hari uwahanwe umupolisi wari washyize ivi rye ku ijosi rya Floyd ko ubutabera butaragerwaho.

Ni muri urwo rwego, Beyoncé yasabye abamukurikira ko niba bashaka ko abari kumwe n’uwishe Floyd nabo bahanwa, basinye ku nyandiko ibisaba izwi mu rurimi rw’ icyongereza nka petition. Beyoncé, agaragaye atambutsa ubutumwa bwe ku rupfu rwa Floyd, nyuma y’uko ibindi byamamare nabyo byagize icyo bivuga.

Mu bamaze kugira icyo babivugaho harimo Viola David, LeBron James, Gabrielle Union, Gigi Hadid, Taylor Swift, ndetse n’ abandi benshi cyane. Urutse abagerageje kuba bavuga bifashishije imbuga zabo, hari n’abifatanyije n’ abigaragambya ku mihanda. Tinashe na Real Housewives of Atlanta Porsha Williams, ndetse n’abandi.

KANDA HANO UREBE UBUTUMWA BEYONCE YANYUJIJE KURI INSTAGRAM 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND