Uwari umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, washyizweho na Munyakazi Sadate ubwo yageraga ku buyobozi mu ikipe ya Rayon Sports, yamaze kwegura ku mirimo ye bijyanye n’umwuka mubi uri muri iyi kipe by’umwihariko kutumvikana hagati ya komite iyoboye n’abahoze bayobora iyi kipe.
Nkurunziza
watangiye imirimo yo kuba umuvugizi wa Rayon Sports muri Nyakanga umwaka
ushize, biravugwa ko yamaze kwegura ku mirimo ye, nyuma y'aho Perezida w’iyi kipe
Munyakazi Sadate yegujwe n’abagize komite y’umuryango wa Rayon Sports akabyanga.
Mu
buryo butunguraye umwe mu bari mu boyobozi bwa Rayon Sports yatangaje ko
Nkurunziza Jean Paul yarangije kubabwira ko abaye ahagaritse kuba umuvugizi
w’iyi kipe.
Yagize
ati: “Ni byo Jean Paul yeguye ku mirimo ye. Yabivuze ariko ubuyobozi ntacyo
bwari bwabitangazaho gusa amakuru rwose ni yo ko yeguye”.
Nkurunziza
Jean Paul, yafashe icyemezo cyo kwegura kubera imikoranire itari myiza mu
buyobozi bw’ikipe.
Kwegura
kwa Nkurunziza ni kimwe mu byerekana ko Perezida Munyakazi Sadate yatangiye
gutakaza amaboko amushyigikiye kuko uyu yari amaze iminsi amurwanira ishyaka.
Nkurunziza
usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star, yari kuri uyu mwanya kuva muri
Nyakanga 2019 ubwo hatorwaga Komite Nyobozi ya Rayon Sports.
TANGA IGITECYEREZO