RFL
Kigali

Jean Paul Nkurunziza wari umuvugizi wa Rayon Sports yeguye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/05/2020 16:27
0


Uwari umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, washyizweho na Munyakazi Sadate ubwo yageraga ku buyobozi mu ikipe ya Rayon Sports, yamaze kwegura ku mirimo ye bijyanye n’umwuka mubi uri muri iyi kipe by’umwihariko kutumvikana hagati ya komite iyoboye n’abahoze bayobora iyi kipe.



Nkurunziza watangiye imirimo yo kuba umuvugizi wa Rayon Sports muri Nyakanga umwaka ushize, biravugwa ko yamaze kwegura ku mirimo ye, nyuma y'aho Perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate yegujwe n’abagize komite y’umuryango wa Rayon Sports akabyanga.

Mu buryo butunguraye umwe mu bari mu boyobozi bwa Rayon Sports yatangaje ko Nkurunziza Jean Paul yarangije kubabwira ko abaye ahagaritse kuba umuvugizi w’iyi kipe.

Yagize ati: “Ni byo Jean Paul yeguye ku mirimo ye. Yabivuze ariko ubuyobozi ntacyo bwari bwabitangazaho gusa amakuru rwose ni yo ko yeguye”.

Nkurunziza Jean Paul, yafashe icyemezo cyo kwegura kubera imikoranire itari myiza mu buyobozi bw’ikipe.

Kwegura kwa Nkurunziza ni kimwe mu byerekana ko Perezida Munyakazi Sadate yatangiye gutakaza amaboko amushyigikiye kuko uyu yari amaze iminsi amurwanira ishyaka.

Nkurunziza usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star, yari kuri uyu mwanya kuva muri Nyakanga 2019 ubwo hatorwaga Komite Nyobozi ya Rayon Sports.

 Jean Paul Nkurunziza wari Umuvugizi wa Rayon Sports yeguye ku mirimo ye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND