RFL
Kigali

Cécile Kayirebwa, Buravan, Fally Ipupa, Khadja Nina n’abandi bakomeye bahuriye mu ndirimbo bibutsa abatuye Isi ko ari bamwe-VIDEO

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:24/05/2020 19:32
0


Imitere y'isi mu mboni z'amateka n'ubumenyi bw'isi yuzuyemo ibintu byinshi byibutsa abatuye isi ko batandukanye, nk'akarere, indimi, politiki cyangwa imico, gusa hari ikintu kimwe kiri hejuru ya byose gihuriza inyokomuntu aho iva ikagera, byose bikoneka mu gisobanuro cyo kuba umuntu, ibindi bikaza nyuma.



Abanyabigwi mu muziki biganjemo abo ku mugabane w’Afurika bahuriye hamwe bakora indirimbo bise “Together as One” itanga igisobanuro n'ubutumwa ko abatuye Isi bose ari bamwe. 

Cécile Kayirebwa na Yvan Buravan ni bo banyarwanda baririmbye muri iyi ndirimbo. Mu bandi banyacyubahiro mu muziki barimo ni umurundikazi Khadja Nina, Maurice Kirya wo muri Uganda;

Fally Ipupa wo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, umunye-Congo Mahombi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ismail Lo wo muri Senegal, Afia Mala wo muri Togo, Kassav yo mu bice bya Caribiyani na Justin Vala wo muri Madagascar.

Mu bandi bagaragaraye muri iyi ndirimbo ni umukinnyikazi wa filime w'Umwongereza Naomi Campbell n'uwahoze ari Perezida wa Ghana Jerry Rawling.

Uretse kuba ubutumwa bw'iyi ndirimbo bwibutsa abatuye isi ko ari bamwe ntacyagakwiye kubavangura, mu musozo wayo baha icyubahiro abandi banyabigwi batabarutse harimo Miriam Makeba, Bob Marley, Manu Di Bango na Mory Kante we wanaririmbyemo kuko yitabye Imana yari amaze gutangamo umusanzu we. 

Ku wa 25 Gicurasi ni ukuvuga ku munsi w’ejo ubwo hazaba hizihizwa umunsi ngaruka mwaka wahariwe umugabane w'Africa, hazaba igitaramo cyizabera ku rubuga rwa 'Wan' cyizaririmbwano na Cecile Kayirebwa, Khadja Nin, Lokua Kanza na Seif, hazamurikwamo iyi ndirimbo.

Cecile Kayirebwa ni umunyabigwi w'umunyarwandakazi ubarizwa mu Bubiligi. Mu ntangiriro z’uyu mwaka hari hateguwe igikorwa cyo kumuhemba nk'umuhanzi w'ikirenga mu Rwanda. Icyo gitaramo nticyabaye kubera icyorezo cya Coronavirus.

Buravan ni umuhanzi nyarwanda rukumbi wegukanye irushanwa ry’umuziki rya Prix Decouverte RFI. Mu mpera y’2018, yamuritse umuzingo (Album) ya mbere yise ‘The Love Lab’.

Khadja Nin we ni umunyabigwi ukomoka i Burundi gusa yibera mu Bufaransa uretse kuba umuhanzi yakunze kumvikana mu bikorwa birwanya ivanguraruhu rikorerwa abiraburu mu bufaransa. 

Lokua Kanza ni umunye-Congo wavukiye Bukavu ushyirwa mu banyacyubahiro b'umuziki w'Afurika naho Seif Keita ni umusaza w'imyaka 70 wavukiye anakurira i Djoliba muri Mali nawe arubashywe cyane mu bijyanye n'iyaguka n'imenyekanishwa ry'umuziki w'Afurika ku isi.

Ejo ku wa 25 Gicurasi, Kayirebwa na Khadja Nin bazaririmba mu gitaramo hizihizwa umunsi ngaruka mwaka wahariwe Afurika

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'TOGETHER AS ONE' YAHURIYEMO IBYAMAMARE KU ISI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND