Igitero gishya cy’inzige cyateye mu duce tumwe na tumwe tw’Uburasirazuba ndetse n’Uburengerazuba bwa Uganda, bishobora gutuma umusaruro wose wo mu kwa Gatandatu uhatikirira.
Ubu hashije iminsi ine icyo gitero kigizwe n’inzige zikiri nto kigeze muri ako karere
gahana imbibi n’uburengerazuba bwa Kenya, ariko kuva ubwo zakomeje kugaba
ibindi bitero no mu gihugu hagati.
Umuyobozi mukuri w’ishami rishinzwe kurwanya ibiza mu gihugu cya Uganda Bwana Byantwale Tibejuka avuga ko icyo gitero kigizwe n’inzige zishobora gukwira ku murambararo wa kirometero eshanu. Abayobozi bo mu bice bwatewe bemeza ko icyo gitero kimaze kona imirima myinshi.
Kugeza ubu, uburyo bwo
kurwanya icyo gitero cy’inzige buracyagoranye cyane kubera ingamba nshya Leta
ya Uganda iherutse gufata zo kubuza abantu ingendo ndetse no kubuza abantu
benshi kwegerana mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi.
Ikindi kandi ubu leta
ya Uganda irasabwa amafaranga agera kuri miliyoni 4.2 z’amadorari y’Amerika
kugira ngo ibashe guhangana n’icyo gitero cy’inzige.
Mu kwezi kwa kabiri
muri uyu mwaka kandi iki gihugu n’ubundi cyari cyaratewe n’udutero tw’inzige
nkuru, hakaba hari ubwoba ko izo nzige zishobora kwiyongera mu mezi ari imbere,
bitewe n’uko hari ibindi bitero byazo bikomeza kuguruka hirya no hino mu bihugu
bituranye nka Kenya, Ethiopia ndetse na Somalia.
Src:
BBC
TANGA IGITECYEREZO