RFL
Kigali

Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza Boris Johnson yashyizwe mu bitaro kubera Coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/04/2020 15:18
0


Mu ijoro ry'ejo ku Cyumweru ni bwo Bwana Johnson yajyanywe mu bitaro kubera "ibimenyetso bya coronavirus amaranye iminsi 10 bikomeje kwiyongera birimo umuriro.



Bwana Johnson aracyayoboye Guverinoma, ariko biteganyijwe ko ushinzwe Ububanyi n'Amahanga ari we uyobora inama ya Guverinoma kuri coronavirus uyu munsi kuwa Mbere mu gitondo. Boris Johnson w'imyaka 55, yaraye mu bitaro ku nama z'umuganga we.

Itangazo ry'ibiro bye rigira riti: "Ni icyemezo cyo kwirinda [ko yamera nabi] mu gihe Minisitiri w'Intebe akomeje kugaragaza ibimenyetso, iminsi 10 nyuma y'uko bamusanzemo iyi virusi".

Perezida Donald Trump wa Amerika, mu gutangira ijambo rye ejo muri White House yavuze ko igihugu cyabo "cyifuriza ibyiza Bwana Johnson mu rugamba arimo ubwe n'iyi virus".

Bwana Trump yagize ati: "Abanyamerika bose bari kumusengera. Ni inshuti yanjye ikomeye, umugabo nyawe kandi umutegetsi ukomeye".

Umuganga witwa Dr Sarah Jarvis, yabwiye BBC ko Bwana Johnson bishoboka cyane ko ibihaha bye biza gupimwa, cyane cyane niba yari afite ibibazo byo guhumeka.

Avuga kandi ko ashobora gupimwa imikorere y'umutima, uko ahumeka, impyiko n'umwijima, mbere yo kuvanwa mu bitaro. Kuwa gatanu, Bwana Johnson yashyize video kuri Twitter avuga ko akiri kugaragaza ibimenyetso.

Src: Theguardian.com

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND