RFL
Kigali

Irushanwa rya Wimbledon 2020 ryasubitswe kubera Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/04/2020 14:34
0


Abashinzwe gutegura irushanwa ngarukamwaka rya Wimbledon bamaze gufata umwanzuro wo gusubika irushanwa ryari riteganyijwe muri uyu mwaka kubera kugira impungenge z’icyorezo cya Coronavirus gikomoje gukwirakwira mu bice bitandukanye b’Isi kandi gikomeje guhitana umubare munini cyane.



Mu nama y’igitaraganya yabaye kuri uyu wa 1 Mata 2020, yahuje abashinzwe gutegura iri rushanwa n’umuyobozi waryo  Richard Lewis, ikaba yari igamije gufatirwamo imyanzuro niba Wimbledon 2020 yakererwaho ibyumweru bibiri cyangwa yakurwaho burundu.

Bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19, gikomeje kuzahaza isi ndetse kikaba kinafite umuvuduko uri hejuru, abategura iri rushanwa batangaje ko Wimbledon yo mu mwaka wa 2020 itakibaye.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakipe Ian Hewitt yashimangiye ko iki cyorezo gikomeje gufata indi ntera ariko izi ngamba zikazatuma iri rushanwa ryongera kuba mu bihe biri imbere.

Yagize at: "Iki cyemezo twagifashe mu buryo bworoshye, twabikoranye ubushishozi, twahaye agaciro ubuzima bw’abakunzi b’umukino wa Tennis, kandi ni dushyira hamwe bizatuma Wimbledon yongera kubaho bidatinze"

Wimbledon 2020 yari kuzatangira tariki 29 kamena 2020, mu mpeshyi y’uyu mwaka, imyiteguro yaryo yariteganyijwe gutangira hagati muri uku kwezi kwa Mata.

Wimbledon  ni rimwe mu marushanwa ane (4) akomeye mu mu kino wa Tennis ku Isi harimo na Australian Open,  French Open na US Open.

Ni ubwa mbere kuva intambara y’isi ya kabiri yarangira irushanwa rya Tennis rimaze kuba ubukombe mu Bwongereza risubikwa.


Irushanwa rya Wembledon 2020 ryasubitswe kubera Coronavirus 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND