Rutahizamu w’umunya-Cameroon ukinira ikipe ya Kiyovu Sport Armel Ghislain yirengagije ibyo yahabwaga n’ubuyobozi bwa AS Kigali kugira ngo yerekeze muri iyi kipe, yongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yari asanzwe akinira.
Kugeza
na magingo aya ruracyageretse hagati ya Kiyovu Sport na AS Kigali ku rubanza
rwa Ghislain Armel bivugwa ko AS Kigali yamuhaye amafaraga kugira ngo
ayisinyire, Kiyovu irega AS Kigali ko yavuganye n’umukinnyi usanzwe uyifitiye
amasezerano.
Amakuru
ava mu buyobozi bwa Kiyovu Sport yemeza ko uyu rutahizamu ukomoka muri Cameroon,
yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe , ahabwa igice cy’amafanga bumvikanye,
batarashaka gutangaza, bamusigaramo ikindi ngo azahabwa ari uko urubanza Kiyovu
Sport na As Kigali FC, bafitanye rurangiye.
Impamvu
nyamukuru andi mafaranga azayahabwa ari uko urwo rubanza rurangiye, ni uko yari
yasinyiye As Kigali FC amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri, kandi ibyo akaba
yarabikoze atarageza igihe cyo kwemererwa no kuganira n’ikipe iyo ari yo yose
kuko na mbere yuko asinya andi masezerano, yari agifite amasezerano ya Kiyovu
Sport.
Nubwo
mu buyobozi bwa Kiyovu Sport bavuga ko uyu rutahizamu yongereye amasezerano
muri Kiyovu Sport ariko, Armel arabihakana akavuga ko nta masezerano yigeze
yongera muri iyi kipe y’Urucaca.
Benshi
mu bakinnyi ba Kiyovu Sport bari mu mpera z’amasezerano bafite muri iyi kipe, ubuyobozi
bwa Kiyovu Sport bukaba buri gukora ibishoboka byose ngo buganirize abakinnyi
bemere kongera amasezerano muri iyi kipe.
TANGA IGITECYEREZO