RFL
Kigali

Wibena Institute yateguye inama mpuzamahanga ku ruhare rwo kuvugira mu ruhame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/03/2020 10:08
0


Wibena Institute yateguye inama mpuzamahanga yise ‘International Conference on the role of Public skills in transformational Leadership’ iziga ku ruhare rw’ubumenyi bwo kuvugira mu ruhame mu guhindura imiyoborere.



Iyi nama izaba kuwa 02-03 Mata 2020 muri Kigali Marriott Hotel yitabirwe n'abagera kuri 300. Izatangwamo ibiganiro na Prof. Plo Lumumba, Bob Abby, Brad Elliott, Fernando Ziata, Wangui Kiili, Abdulahi O. Haruna, Dr. Coach Achu Gustave, Rev Canon Dr Antoine Rutayisire, Jean-Desire H. Ntawiniga na Neoline Kirabo.

Ifite intego yibanze yo gutanga ubumenyi, ubushobozi no kubaka icyizere mu bazayitabira mu bijyanye no kuvuga bashize amanga mu ruhame byose biganisha mu buryo butomoye bwo gushakira umugabane wa Afurika ibisubizo.

Ni umwanya mwiza wo kugaragaza ingingo zo kuvugaho zisobanutse nk’ingenzi aho waba uri hose igihe icyo ari cyo cyose. Abateguye iyi nama bavuga ko hari imbaraga mu mpano yawe yo kuvugira mu ruhame bizagufasha gutanga amakuru n'ubutumwa mu bihe bikenewe.

KANDA HANO WIYANDIKISHE MU BAZITABIRA IYI NAMA

Iyi nama yubakiye ku ruhare rwo kuvugira mu ruhame mu guhindura imiyoborere muri Afurika; kurema no guha agaciro urubyiruko ruzi kuvuga byose biganisha mu bumenyi mu by’imiyoborere.


Rev Canon Dr Antoine Rutayisire ni umwe mu bazatanga ibiganiro muri iyi nama 

Kongera iterambere ryawe no guhindura isura mu bijyanye n’ubushabitsi; uruhare nyarwo rw’itangazamaku, abayobozi b’amadini n’abanyapolitiki mu guhindura isura y'imiyoborere muri Afurika.

Gutera imbere mu by’imivugire bikagusha ku guhinduka ukaniteza imbere; kuzamura urwego rwawe mu buryo wavugiraga mu ruhame bikava ku rwego rumwe bikagera ku rundi.

Kuvugira mu ruhame bibarwa muri bumwe mu bwoba bukomeye abantu bagira. Imibare igaragaza ko abagera kuri 75% bahangayikishwa no guhagarara bakavuga.

Abayobozi bakunda kwiyumvamo kudatuza iyo bazi ko bazavugira mu ruhame usanga bibasaba gusubiramo cyane ibyo baba bateguye ngo bazabikore neza.

Hari kandi n’ibibazo byo kutigirira icyizere biherekejwe n’ibindi nko kuba abo babwiye babagiraho ibibazo. Kumenya neza ibitera ubu bwoba bifasha mu kuburwanya, icyizere kikaba cyose bikanatuma imirimo yawe igenda neza.

Wibena Institute ikorera muri Centenery House muri etaje ya 4 mu mujyi rwagati. Telefone yabo ni: 0788991668, website yabo ni: www.webenainstitute.org

Aho Wibena Institute ikorera mu Mujyi wa Kigali

Ikigo Wibena Institute cyateguye inama mpuzamahanga iziga ku ruhare rwo kuvugira mu ruhame mu guhindura imiyoborere


Kanda hano urebe amafoto menshi:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND