RFL
Kigali

Uririmbye aba asenze kabiri kandi umuziki ni ubuzima: Ingingo 5 zerekana ko umuziki ari ifatizo rya byose

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/02/2020 15:16
0


Umuziki ni ubuzima. Benshi iyo uvuze umuziki bahita bashidukira hejuru. Ntabwo gukunda umuziki bisaba kuba umuririmbyi kuko ushobora kuba uwukunda utazi kubyina. Wigeze ubona umuririmbyi wagiye ku rubyiniro afite umupira w'amaguru? Ariko ni kenshi tubona abakinnyi bajya ku kibuga na ekuteri (headset) bagenda bumva umuziki.



Umuziki ni ingenzi mu buzima bwa muntu haba mu byiza haba no mu matage. Byagorana kubona ahantu hateraniye abantu benshi nta muziki cyangwa ikindi cyijya gusa nawo gihari. Ibi ntabwo ari iby'iyi minsi ahubwo na kera byahozeho kuko n’Abami bagiraga abatambyi ndetse n’Intore zazaga kubasusurutsa. 

Ntagushidikanya kuko nta rusengero uzabona rutagira abaririmbyi cyangwa korali igomba gususurutsa cyangwa guha ubutumwa abaje mu rusengero binyuze mu ndirimbo. Umuhanga ”Franz Wendtner” we avuga ko umuziki ari kimwe mu bintu bishobora gufasha umuntu gutekereza neza ndetse ngo mu bijyanye no kwiga ngo burya umuziki ushobora kugufasha kwiga neza ndetse ukaba utakwibagirwa ibyo wize.

Dore uburyo 5 bukwereka ko umuziki ari ingenzi ku buzima bwa muntu 

1.      Mu rusengero umuziki ni ishyiga ry’inyuma

            

Iyi ngingo y'uko umuziki ari ingenzi mu rusengero ndetse bikagera n'aho bavuga ngo uririmbye aba asenze kabiri, ishimangirwa n'uko mbere y'uko amateranira atangira barabanza bakaririmba ndetse akenshi bagacinya akadiho ndetse no mu gusoza bakaririmba. Ibi akenshi abahanga bavuga ko bimeze nko kubanza kwibutsa abantu ikibateranirije hamwe ndetse no kubibagiza ibibazo baje bafite bagatangira gutekereza neza ku mpamvu ibateye kuba bari mu rusengero.

2.      Mu birori umuziki urifashishwa cyane

Byaba ari ku bantu bagiye mu birori no mu kiriyo usanga baba bafite ubwoko runaka bw’umuziki bari gukoresha. Aha twavuga nko mu bukwe usanga bafite indirimbo z'ubukwe. Abantu bari mu kiriyo no mu gushyingura uzasanga bafite indirimbo zijyanye n'ibyo bihe by'akababaro. Ikindi ni uko usanga nk'abayobozi runaka mu giye bari kwiyamamariza kuyobora ibihugu byabo, uzasanga bakoresha abanyamuziki ngo babahimbire indirimbo zibasingiza. No mu bindi birori akenshi uzasanga hari abanyamuziki babucyereye baje gushimisha ababyitabiriye.  

3.      Umuziki ukoreshwa mu bucuruzi

Si rimwe cyangwa kabiri uzabona ibigo runaka byifashisha abanyamuziki mu kubifasha kumenyekanisha ibicuruzwa byabyo binyuze mu majwi meza avanze n'imirya y'inanga zitandukanye hagamijwe kwigarurira abantu bazakurikira uru rusobe rw'umuziki cyangwa aba banyabigwi mu muziki.

4.      Umuziki wifashishwa mu mikino itandukunye

Robbie William n'ababyinnyi be ku munsi wo gufungura igikombe cy'Isi mu 2018

Ni kenshi uzabona mu mikino runaka mbere y'uko itangira babanza bagacuranga imiziki cyangwa ugasanga hari abanyamuziki bari gucuranga ndetse n’ababyinnyi b’intoranywa. Aha urugero twafata ni urwo mu mikino y’igikombe cy’Isi mu mukino w’umupira w’amaguru aho abantu batoranya umuririmbyi kizigenza uzakora indirimbo izifashishwa mu mikino yose.

5.      Umuziki ugabanya umunaniro, ukongera akanyamuneza ndetse no  kwiga ufite icyo wongera

Umuziki ufasha abantu gutuza kandi ukabaha akanyamuneza mu gihe bameze nk'abigunze. Ibi byose bigerwaho mu gihe umuntu urimo kumva umuziki yawitayeho kandi akawuha umwanya akareka gutekereza ibindi bintu. Ku kijyanye no kwiga abahanga bavuga ko umuziki hari utunyanyingo ushitura tukaba twafasha wa muntu wumvise umuziki kuruhuka mu bwonko bityo yajya kwiga bikaba byamworohera kwibuka ibyo yize cyangwa akaba yatekereza cyane kurusha umuntu utigeze yumva umuziki.

SRC: scienceofpeople.com, lifehack.org, com, dailymail.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND