RFL
Kigali

Umunyezamu wa Manchester United Sergio Romero yakoze impanuka ikomeye cyane yari imwambuye ubuzima-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/01/2020 10:07
0


Umunyezamu ukomoka mu gihugu cya Argentina ukinira ikipe ya Manchester United Sergio Romero, kuri uyu wa Mbere yakoze impanuka ikomeye hafi y’ikibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe cya Carrington, Imana ikinga ukuboko ntiyapfa cyangwa ngo akomereke, ariko imodoka yari atwaye irangirika bikomeye.



Amafoto yagaragaje imodoka ye ya Lamborghini igura akayabo k’ibihumbi 170 by’amapawundi yangiritse cyane gusa United yatangaje ko nta kibazo na kimwe uyu munyezamu yagize.

Sergio utabona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe yiyitirira amashitani atukura, yarenze umuhanda yagenewe kugendamo  agonga uruzitiro rwawo, ariko ku bw’amahirwe yavuye muri iyi modoka amahoro cyane ko yari igiye kurenga umuhanda.

Iyi modoka yakoze impanuka, Romero yayiguze muri 2017, ikaba yahise ipakirwa n’ikinyabiziga cyabigenewe ijyanwa mu igaraji kujya kugoragoza no gusimbuza ibyuma byinshi byangiritse kugira ngo izongere gusubira mu muhanda.

Romero asanzwe ari umusimbura wa David de Gea gusa ntabwo ajya abona amahirwe yo gukina Premier League gusa umutoza OleGunnar  yahisemo kumuha amahirwe mu bikombe biciriritse birimo Europa League,Carabao na FA Cup, kugira ngo nawe yigaragaze anakomeze kugendera mu mujyo umwe n’abakinnyi bagenzi be atazatakara agasubira hasi.

Romero w’imyaka 32, uhembwa ibihumbi 70 by’amapound ku cyumweru,  ni nimero ya mbere mu izamu ry’ikipe y’igihugu ya Argentine, akaba yarageze muri United mu mwaka wa 2015 ku buntu avuye muri Sampdoria yo mu butaliyani .Yasinye imyaka 3 ariko kuba De Gea ahari bituma atabona umwanya uhagije wo gukina. Akaba afite amasezerano azageza mu 2021, akinira Manchester United.


Imodoka ya Sergio Romero mbere y'impanuka


Imodoka yangiritse ku buryo bukomeye



Romero ahagaze iruhande rw'imodoka ye yangiritse nyuma y'impanuka


Imodoka yahise ipakirwa ijyanwa mu igaraje


Imana yakinze akaboko Sergio Romero avamo ari muzima





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND