Umunyezamu ukomoka mu gihugu cya Argentina ukinira ikipe ya Manchester United Sergio Romero, kuri uyu wa Mbere yakoze impanuka ikomeye hafi y’ikibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe cya Carrington, Imana ikinga ukuboko ntiyapfa cyangwa ngo akomereke, ariko imodoka yari atwaye irangirika bikomeye.
Amafoto
yagaragaje imodoka ye ya Lamborghini igura akayabo k’ibihumbi 170 by’amapawundi
yangiritse cyane gusa United yatangaje ko nta kibazo na kimwe uyu munyezamu
yagize.
Sergio
utabona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe yiyitirira amashitani atukura,
yarenze umuhanda yagenewe kugendamo agonga
uruzitiro rwawo, ariko ku bw’amahirwe yavuye muri iyi modoka amahoro cyane ko
yari igiye kurenga umuhanda.
Iyi
modoka yakoze impanuka, Romero yayiguze muri 2017, ikaba yahise ipakirwa n’ikinyabiziga
cyabigenewe ijyanwa mu igaraji kujya kugoragoza no gusimbuza ibyuma byinshi
byangiritse kugira ngo izongere gusubira mu muhanda.
Romero
asanzwe ari umusimbura wa David de Gea gusa ntabwo ajya abona amahirwe yo
gukina Premier League gusa umutoza OleGunnar
yahisemo kumuha amahirwe mu bikombe biciriritse birimo Europa
League,Carabao na FA Cup, kugira ngo nawe yigaragaze anakomeze kugendera mu
mujyo umwe n’abakinnyi bagenzi be atazatakara agasubira hasi.
Romero
w’imyaka 32, uhembwa ibihumbi 70 by’amapound ku cyumweru, ni nimero ya mbere mu izamu ry’ikipe y’igihugu
ya Argentine, akaba yarageze muri United mu mwaka wa 2015 ku buntu avuye muri
Sampdoria yo mu butaliyani .Yasinye imyaka 3 ariko kuba De Gea ahari bituma
atabona umwanya uhagije wo gukina. Akaba afite amasezerano azageza mu 2021,
akinira Manchester United.
Imodoka ya Sergio Romero mbere y'impanuka
Imodoka yangiritse ku buryo bukomeye
Romero ahagaze iruhande rw'imodoka ye yangiritse nyuma y'impanuka
Imodoka yahise ipakirwa ijyanwa mu igaraje
TANGA IGITECYEREZO