RFL
Kigali

Rubavu: Soda Drake na Cedro Pujadas bahaye impano abakundana binyuze mu ndirimbo 'Wallah'-YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/01/2020 11:12
1


Soda Drake na Cedro Pujadas bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise Wallah, igaruka ku magambo y'urukundo no kwerekana isi abakundana bazabamo. Soda Drake yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo ayituye abakundana bose muri 2020.



Wallah ni indirimbo iririmbwa n'umusore usezeranya urukundo rukomeye umukobwa akunda. Muri iyi ndirimbo humvikanamo imijyi yose ikomeye umusore yiyemeza kuzagezamo umukunzi we.

Nk'uko byemejwe na Soda Drake ngo iyi ndirimbo yayisohoye ashaka guha impano abakunzi be n'abakunzi ba muzika Nyarwanda. Yagize ati" Urukundo rugomba kogera rukagera kuri benshi kandi bagakundana by'ukuri. Nakoze iyi ndirimbo ngo ntange umwaka mushya ku nshuti z'akadasohoka, ku nshuti zikundana by'ukuri, kandi mbifuriza no guhirwa mu rukundo muri uyu mwaka".

Cedro wafatanyije Soda Drake ni umwe mu bahanzi beza akarere ka Rubavu gafite mu njyana ya Hip Hop gusa yagiye acibwa intege n'ibitaravuzweho rumwe n'abakunzi ba muzika i Rubavu, aho bamwe baganiriye na Inyarwanda.com bemeza ko uyu musore yishe umuziki kubera inzoga n'ibindi. Ibi ntabwo twabishingiyeho cyane ko uyu musore asa n'uri kugaruka neza muri muzika. Mugenzi we Soda Drake we ngo arajwe ishinga no gushyira mu bikorwa ibyo yarose byo kuba umuhanzi ukomeye.

UMVA HANO WALLAH YA SODA DRAKE NA CEDRO PUJADAS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • The G4 years ago
    Ese iyi beat ya Guttuja niyo bari kutubeshyeshya ngo basohoye indirimbo yabo koko? Ni aba feak gusa





Inyarwanda BACKGROUND