RFL
Kigali

TechFocus: Ese kuki televiziyo zidakora neza mu gihe cy'imvura? Menya impamvu n'uko wabigenza ugatana n’iki kibazo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:8/12/2019 17:19
0


Ni kenshi mu gihe cy'imvura benshi mu batunze television zihita zizima cyangwa zaba ziri kwaka amashusho ndagaragare neza rimwe na rimwe bakatwereka ijambo ritubwira ko nta signals zihari ”No signals”. Ese ni iki kibitera haba hari uko wabigenza ukabikosora se?



Mu gihe cy'imvura usanga benshi twaragiye mu bwigunjye bitewe n'uko television ziba zidakora. Bamwe bitewe n'ubwoko bwa television dufite, aho dutuye ndetse n’ikigo cyakoze television dukoresha icyo aricyo, iki kibazo benshi mu bafite amakuru afite aho ahuriye n'imijyana (signals) ntibakunze kugitindaho, gusa hari n'abandi usanga bijujuta cyane ku bwo kutamenya impamvu ibitera ku buryo ashobora no kuba yahamagara uza gukora television ye. Ese mu by'ukuri kugwa kw'imvura kwabuza television gukora neza? Ese haba hari inzira byakorwamo? Haba hari ingaruka zishobora guterwa no gufungura television mu gihe imvura irimo kugwa?

Igishobora gutuma television yizimya bya hato na hato mu gihe cy'imvuraUbundi mu busanzwe kugira ngo television ikore neza ni uko haba hari imijyana (signals), noneho izi uko zikora akenshi ziba zishingiye ku mikorere y’ibyogajuru by'itumanaho, noneho mu gihe iyi mijyana ishobora kuba idakoresha itumanaho rigezweho (analog signals) aha iyo imvura irimo kugwa kubera ko iyi mijyana iba ica hasi kandi ariyo itwaye amashusho tuba tureba ndetse n'amajwi twumva ikibaho ni uko ya mvura mu gihe irimo kugwa ishobora gutuma itagenda neza gusa imvura ishobora kuba impamvu nyamukuru y’iki kibazo gusa imiyaga ndetse n’ibihu (clouds) nabyo bijya bitera iki kibazo.

Kugira ngo byumvikane reka dufate urugero rw'urupapuro ya mijyana tuyite urupapuro rurambuye ahantu noneho tuvuge nuza ukamenaho amazi rwa rupapuro ruzahita rucika, ibi ni nako bigenda kuriya ya mijyana ikora mu buryo twakwita ubwa gakondo (analog) kuko ya mvura mu gihe irimo kugwa ni byo bizatuma ica intege ya mijyana bigatuma nawe urimo kureba ya majwi/amashusho yarazanwe nayo uyabona arimo gucikagurika kubera bya bitonyanga biri kuyibuza. 

Ukuri guhuri ni uko television zikora mu buryo bugezweho (digital form) aha ho birasa n'ibigoye ko imvura yaba ikibazo kuko akenshi izi television ziba zikorana n'ibyogajuru gusa aha ikibazo gishobora kuba igihe antene yaba imanitse nabi cyangwa imanitse ahantu haca, imvura y'amahindu, cyangwa umuyaga mwinshi, cyangwa ibicu byinshi bikabije. Aha kuri iki kibazo kugicyemura igihe byatewe n'izi mbogamizi bizasaba ko antene ahantu izaba imanitse hazima idahura n'ibi bizayibangamira.

Inzobere mu bijyanye n’imikorere y’imijyana ikoresha television ituruka ku byogajuru (satellite TV signals) zivuga ko iyi mijyana yitwa “Kurz under band (KU-band)” iba iri hasi y'iyitwa K-band bivuze ko iba igendera hasi. Ibi nabyo bikaba byatuma television zimwe na zimwe bitewe n'aho ziherereye mugihe cy'imvura cyangwa ikirere kitameze neza zishobora kudakora neza.  

Ese ni ibihe bibazo bishobora guterwa no kugwa kw'imvura ku bantu bakoresha ibikoresho by’itumanaho?

Ikibazo cy'ibanze ni uko mu gihe ibi bibazo byo kugenda kw'imijyana (signals) bishobora gutuma ucikwa n'ibiganiro runaka cyangwa ukaba wabura nk'uko wareba inama runaka y'ingenzi ndetse no guta umwanya kandi umwanya abahanga bawugereranya n'amafaranga. Inzobere mu mukorere ya television zivuga ko nta kibazo gikomeye biteza usibye uko kujugumbwa n'umwijima.  

Ese ni gute wabicyemura?

Batubwira ko ku bantu batuye mu duce runaka tubamo imiyaga ikabije cyangwa ahantu hakunda kugwa imvura ikabije icyiza ari uku bajya bagira ukuntu barinda antene zabo bakoresheje ibikoresho bizibuza kwangizwa cyangwa kuzuraho urubura cyangwa ikintu cyose cyazibuza kwakira signals. Ikindi ni uko ku bantu bafite antene zimanitse munsi y'ibiti bashobora kuzihakura cyangwa ahandi hantu zishobora guhura n'umushoko w'amazi. Hari nubwo antene ishobora kuzura amazi cyangwa urubura rwinshi, aha icyo wakora ni uko wayihanagura ndetse ku bantu bafite ikoranabuhanga habaho antene zishobora kuba zashyushwa hakoreshejwe batiri. 

Src: lifewire.com, signalconnect.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND