Umuhanzi Bushali na Slum Drip babarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Green Ferry na Uwizeye Carine bari bafunganywe bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge barekuwe by’agateganyo nyuma y’ukwezi kurenga bari bamaze mu buroko.
Kuwa 04 Ugushyingo 2019 rwatangaje ko umuhanzi
Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine bafungwa by’agatenganyo mu gihe cy’iminsi
30, mu gihe uwitwa Uwase Nadia bari muri dosiye imwe yarekuwe akemererwa kubura
ari hanze.
Bushali na bagenzi be ntabwo bishimiye icyemezo cy’urukiko
bahitamo kujurira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge maze urubanza rusomwa
tariki 04 Ukwakira 2019 rwemeza ko barekurwa bakazajya baburana bari hanze.
Umwe mu baraperi babarizwa muri Green Ferry yahamirije
INYARWANDA ko Bushali, Slum Drip na Uwase Nadia bamaze kuva muri Gereza ya
Mageragere bari bafungiyemo.
Aba basore bakunzwe mu njyana ya Kinya Trap bafashwe
mu gitondo cyo ku wa 18 Ukwakira 2019 ubwo bari kumwe n’abakobwa babiri mu rugo
rw’umwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakanda.
Bafatanywe udupfunyika tw’urumogi n’igicupa kirimo ivu
ryarwo. Mu iburanisha rya mbere
ubushinjacyaha bwagaragaje ko raporo ya muganga yerekanye ko Bushali, Slum Drip
na Uwizeye Carine bari basanzwe banywa urumogi.
Bushali yatawe muri yombi mu gihe yari ari kwitegura
kwitabira ibitaramo bya MTN Izihirwe, akaba yarahise asimbuzwa mugenzi we B
Threy.
Bushali ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda kubera indirimbo ze zo mu njyana ya Trap ziri gufasha imitima ya benshi zirimo “Ku Gasima”, “Sindi Mubi” n’izindi nyinshi.
Bushali, Slum Drip n'abo bafatanywe bose barekuwe
TANGA IGITECYEREZO