RFL
Kigali

Bushali na bagenzi be barekuwe

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:5/12/2019 14:37
0


Umuhanzi Bushali na Slum Drip babarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Green Ferry na Uwizeye Carine bari bafunganywe bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge barekuwe by’agateganyo nyuma y’ukwezi kurenga bari bamaze mu buroko.



Kuwa 04 Ugushyingo 2019 rwatangaje ko umuhanzi Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine bafungwa by’agatenganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe uwitwa Uwase Nadia bari muri dosiye imwe yarekuwe akemererwa kubura ari hanze.

Bushali na bagenzi be ntabwo bishimiye icyemezo cy’urukiko bahitamo kujurira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge maze urubanza rusomwa tariki 04 Ukwakira 2019 rwemeza ko barekurwa bakazajya baburana bari hanze.

Umwe mu baraperi babarizwa muri Green Ferry yahamirije INYARWANDA ko Bushali, Slum Drip na Uwase Nadia bamaze kuva muri Gereza ya Mageragere bari bafungiyemo.

Aba basore bakunzwe mu njyana ya Kinya Trap bafashwe mu gitondo cyo ku wa 18 Ukwakira 2019 ubwo bari kumwe n’abakobwa babiri mu rugo rw’umwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakanda.

Bafatanywe udupfunyika tw’urumogi n’igicupa kirimo ivu ryarwo. Mu iburanisha rya mbere ubushinjacyaha bwagaragaje ko raporo ya muganga yerekanye ko Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine bari basanzwe banywa urumogi.

Bushali yatawe muri yombi mu gihe yari ari kwitegura kwitabira ibitaramo bya MTN Izihirwe, akaba yarahise asimbuzwa mugenzi we B Threy.

Bushali ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda kubera indirimbo ze zo mu njyana ya Trap ziri gufasha imitima ya benshi zirimo “Ku Gasima”, “Sindi Mubi” n’izindi nyinshi. 

Bushali, Slum Drip n'abo bafatanywe bose barekuwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND