RFL
Kigali

Cristiano yakoze amateka ubwo yatorwaga nk’umukinnyi w’umwaka mu Butaliyani

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/12/2019 15:31
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere mu mujyi wa Millan habereye ibirori byo guhemba umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu mwaka w’imikino ushize muri Calcio. Cristiano Ronaldo wageze mu Butaliyani mu mwaka ushize yarushije amajwi bagenzi be ahabwa igihembo, akaba yanditse amateka yo gutwara ibihembo by’umukinnyi mwiza mu bihugu bitatu bitandukanye.



Akigera mu gihugu cy’u Butaliyani, Ronaldo yatsinze ibitego 26 afasha Juventus gutwara igikombe cya shampiona, muri Calcio Ronaldo yakinnye imikino 31 atsinda ibitego 21, asoza ku mwanya wa kane mu batsinze ibitego byinshi, aho igihembo cyegukanywe na Fabio Quagliarella ukinira Sampdoria, anahabwa urukweto rwa zahabu.

Mu bagize uruhare mu gikorwa cyabaye mu ijoro batanga amajwi yifashishijwe mu itora, harimo abakinnyi, abatoza, abasifuzi, abanyamakuru ndetse n’izindi nzobere mu mupira w’amaguru zatoranyijwe kugira ngo zigire uruhare muri iki gikorwa.

Cristiano Ronaldo yanditse amateka yo kwegukana ibihembo by’umukinnyi mwiza w’umwaka mu bihugu bitatu ndetse n’amakipe atatu atandukanye, bwa mbere yahawe iki gihembo mu myaka ibiri ikurikiranye ubwo yakinaga muri Manchester United mu mwaka wa 2006-2007 ndetse na 2007-2008, ku nshuro ya kabiri yegukanye iki gihembo akina muri Real Madrid mu mwaka wa 2013-2014, ku nshuro ya gatatu yongeye kucyegukana ari muri Juventus uyu mwaka.

Muri uyu mwaka w’imikino, mu mikino 11 Ronaldo amaze gukinira Juventus amaze gutsinda ibitego 6, akaba afite intego yo kongera guhesha Juventus igikombe cya kabiri cya shampiyona muri uyu mwaka, akaba kandi yifuza kugeza kure iyi kipe mu irushanwa rya Champions League.

Kuva yagera muri Juventus, Ronaldo amaze gukina imikino 59 amaze gutsinda ibitego 35, amaze gutwarana na Juventus ibikombe 2, harimo igikombe cya shampiyona ndetse na Supercoppa Italia mu mwaka wa 2018.

Ronaldo yafashije ikipe y’igihugu ya Portugal kwegukana UEFA Nations League, anayihesha tike y’irushanwa rya EURO 2020, aho kuri ubu abura igitego kimwe akuzuza ibitego 100 amaze gutsinda mu ikipe y’igihugu.


Ronaldo yahize bagenzi be yegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka muri Calcio


Abakinnyi 11 bigaragaje kurusha abandi muri Calcio mu mwaka ushize


Mu mwaka ushize Ronaldo yatsindiye Juventus ibitego 26

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND