RFL
Kigali

Umugabo yafashwe na Polisi akekwaho gutwara yasinze biza kugaragara ko ari umubiri we wari wikoreye agasembuye

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/11/2019 16:29
3


Ushobora kuba wibaza uti ese ibi bibaho cyangwa byashoboka bite? Ku wa 31 Ukwakira 2019, Polisi n’abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse umugabo w'imyaka 46 wari utwaye imodoka bamupimye basanga atwaye yanyweye birengeje urugero, nyamara mu by'ukuri ntiyari yanyweye.



Mu gihe inzego z’umutekano zafataga ibipimo by’inzoga mu maraso zasanze uyu mugabo afite ibisaga 0.2 inshuro ebyiri y’ingano yemewe n’amategeko kugira ngo umuntu atware imodoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yarabihakanye akomeza kurahira ko atigeze afata ku gatama mbere yuko ashyirwa mu maboko y’abashinzwe umutekano. Nyuma yo gukomeza guhakana, bamujyanye kwa muganga bamushyira mu bitaro ariko nyuma baza kumurekura kubera ko basanze nta nzoga yari yanweye basigara bashobewe.

Nyuma yaho abashakashatsi baje kuvumbura ukuri kudasanzwe, yuko udukoko two mu bwoko bwa Fungi twari mu rwungano ngogozi rw'uwo mugabo twarimo twikorera inzoga tuyikuye mu binyamasukari byari mu nda ye. Iki kikaba ari ikibazo gikunze kuboneka bita mu ndimi z’amahanga “Auto brewery syndrome” bishatse kuvuga ukuntu umubiri ubwawo wikorera umusemburo (alcohol), aha ni naho hava alcohol nkenerwa ku mubiri w'umuntu mu gihe atanywa ibintu birimo alcohol.

Abantu bakunze kugaragaraho icyo kibazo ubushakashatsi bugaragaza ko udukoko two mu bwoko bwa Fungi tugenda tukigira mu rwungano ngogozi tukikorera umusemburo (ethanol) cyangwa inzoga bikaba ari byo bituma umuntu agaragaza ko yasinze kandi ntaho yigeze ahurira n’agatama. Mu busanzwe iki kibazo hari igihe kigaragara ku bantu bazima, ariko cyane cyane gikunze kugarargara ku bantu babana n’uburwayi bwa diyabete (diabetes), umubyibuho ukabije (Obesity) cyangwa indwara ya korohan (Crohn’s disease).

Umushakashatsi ku bijyanye n’ikibazo cy’umubiri wikorera agasembuye Barbara Cordell yagize ati” Umuntu ashobora gusinda biturutse ku kuba umubiri wikoreye umusembure ku giti cyawo bikaba byanatera uburwayi bukomeye cyane.” Ibi bikaba byaratangajwe nyuma y'ubushakashatsi yakoze ndetse akaba yaranabisobanuye mu nyandiko yasohoye yitwa, “Urwungano ngogozi rwanjye rukora inzoga” (my gut Makes alcohol).

Akenshi Iki kibazo ntigikunzwe kwigwaho no kugaragazwa kenshi ndetse n’ubushakashatsi bwakozwe kuri iki kibazo usanga abantu bashidikanya niba iki kibazo aricyo koko. Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Richmond y’ubuganga (Richmond University Medical Center) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa New York baje kwandika inkuru bavuga ko iki kibazo kititabwaho cyane kandi gikomeye mu by'ukuri.

Mu mwaka wa 2014 Iki kibazo nabwo cyaragaragaye ubwo umushoferi w’ikamyo yamenaga amafi 11000 mu muhanda mu nini, bakaza gusanga yari yasinze biturutse ku kibazo cy’umubiri wikoreraga agasembuye (alcohol). Umwaka ukurikiye nabwo umugore wo muri New York yarahanywe akekwaho gutwara yasinze nyuma y’ibipimo byari bimaze gufatwa byagaragazaga ko yari afite inkubwe cyangwa inshuro enye mu mubiri z’umusemburo amategeko yemerera umuntu utwaye ikinyabiziga. 

Nyuma bikaba byaratangajwe na televesiyo y’Abanyamerika CNN ko umucamanza yatesheje agaciro icyo kirego nyuma yo kubona ibimenyetso by’uko atari yanyweye ahubwo yari afite ikibazo cy’umubiri wari uri kwikorera agasembuye.

Src: www.washingtonpost.com/

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias-inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasimba4 years ago
    Nanjye ubwo bumuga ndabugira bwuko umubiri wikorera alkhol. Polisi ntizagire icyo imbwira
  • nzahumunyurwa josue'4 years ago
    urumva ko baba barenganye ni bashishoze neza
  • nzahumunyurwa josue'4 years ago
    urumva ko baba barenganye ni bashishoze neza





Inyarwanda BACKGROUND