RFL
Kigali

Nyuma ya Fresh Kid muri Uganda habonetse undi muraperi muto

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/11/2019 18:12
0


Peter Kabugo w’imyaka 11 wacuruzaga capati ku muhanda yabonye abamufasha kuzamura impano ye muzika yasabye abagande kumushyigikira.




Peter Kabugo wacuruzaga capati agiye kwerekana impano ye nyuma yo kubona abamufasha 

Nta mezi menshi arashira ahagaritse akazi ko gucurUza capati ku muhanda kugira ngo abone amaramuko. Yahagaritse aka kazi nyuma yo kubona abamufasha kuzamura impano ya muzika.

Nubwo inzira itabwira umugenzi, Peter Kabugo ngo yarasanzwe aririmbira abana burungano rwe ku muhanda n’abakiriya be ari naho yakuye abari kumufasha nyuma yo kumubonamo impano ikomeye. 

Abatahuye iyi mpano n’abavandimwe babiri Franscis na I an Pro, ubu bamaze kumufasha gukora indirimbo eshatu mu buryo bw’amajwi. Yasabye abagande kumushyigikira bagateza imbere impano ye. Ati "Ndashaka ko mumfasha, nabonye benshi bafite impano mwagiye mufasha".

Akomeza avuga ko akunda muzika ariko cyane cyane injyana ya HipHop. Ubu aba bavandimwe babiri bamaze kumuhuza n’inzu ifasha abahanzi yitwa Jua Kali Entertainment.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND