RFL
Kigali

ADEPR: Uko Bosebabireba yakiriye itabwa muri yombi rya Rev Karangwa wanze kumuha imbabazi, icyo amwifuriza n'ubutumwa yahaye abakristo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/11/2019 21:42
2


Umuhanzi Theo Bosebabireba amaze amezi arenga 20 ahagaze (atenzwe) muri ADEPR aho atemerewe kuririmba muri iri torero no kugira indi mirimo yose akora. Ni igihano cyatinze kurangira bitewe n’umunyabubasha muri ADEPR, Rev Karangwa John watanze itegeko ko uyu muhanzi akomeza guhagarara.



Mu minsi micye ishize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev Karangwa John aho akurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha impapuro mpimbano. Na n’ubu amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko uyu mupasiteri akiri mu gihome. Ibi byatumye tuganiriza Theo Bosebabireba umaze amezi arenga 20 ari mu gihano cyaremereye cyane ku itegeko rya Rev Karangwa John.

Tariki 27/10/2019 ni bwo Inyarwanda twasohoye inkuru y’itabwa muri yombi rya Rev Karangwa John ushinzwe ubuzima bw'itorero rya ADEPR. Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yabwiye InyaRwanda ko Rev Karangwa John akekwaho icyaha ko guhimba no gukoresha impapuro mpimbano. Yagize ati "Ni byo yatawe muri yombi, akurikiranyweho guhimba no gukoresha impapuro mpimbano." Yavuze ko iki cyaha gihanwa n'ingingo ya 276 na 277 y'igitabo giteganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda.


Rev Karangwa John Umuvugizi Wungirije wa ADEPR

Ingingo ya 276 y’igitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ibi bisobanuye ko Rev Karangwa aramutse ahamwe n'iki cyaha, yakatirwa igifungo cy'imyaka itari munsi y'itanu.

Uko Theo Bosebabireba yakiriye itabwa muri yombi rya Rev Karangwa John


Uwiringiyimana Theogene ari we Theo Bosebabireba ubusanzwe abarurirwa mu itorero rya ADEPR umudugudu wa Kicukiro Sell muri Paruwasi ya Kicukiro mu Itorero ry'Akarere rya Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Ihagarikwa rye ryashimangiwe na Pastor Rubazinda Callixte wayoboraga umudugudu wa ADEPR Kicukiro Sell wavuze ko uyu muhanzi yahagaritswe azira ubusambanyi, akazabohorwa igihe azasabira imbabazi itorero rya ADEPR abarizwamo n'abo yahemukiye. Bosebabireba yahagaritswe muri ADEPR ndetse hanatangwa itegeko ko indirimbo ze zose zitemerewe gukoreshwa muri iri torero.

Nyuma y’iminsi micye ari mu gihano, Theo Bosebabireba yaje kwemera icyaha asaba imbabazi arazihabwa ku mudugudu abarizwaho ariko ziteshwa agaciro n’Umuvugizi Wungirije Rev Karangwa John wategetse ngo “Mumureke akomeze ahagarare”. Bosebabireba yakomeje kwingiga uyu muyobozi amusaba imbabazi mu buryo bwose bushoboka, amwandikira Ibaruwa kuri Email, ariko undi amubera ibamba. Yaje no kumwandikira kuri Whatsapp, yanga gusoma ubutumwa bwe. Mu gihe gishize Bosebabireba abajijwe kuri Rev Karangwa, yasutse amarira kubera 'uburyo yamwimye imbabazi burundu'.

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi ushinzwe ubuzima bwa ADEPR, InyaRwanda.com twagize amatsiko yo kumenya uko Theo Bosebabireba yabyakiriye ndetse n’icyo amwifuriza. Uyu muhanzi uri kubarizwa muri Kenya, twaganiriye nawe dukoresheje urubuga rwa Whatsapp. Twamwandikiye ibibazo, abidusubiza akoresheje amajwi. Yatangiye avuga ko yababajwe cyane no kumva ko Rev Karangwa John yatawe muri yombi. Yagize ati:

Nkimara kubyumva nari ndi mu materaniro ahantu mu giterane ndimo kuririmba, nagira ngo ngutangarize ngo byarambabaje ndetse cyane kubera ko kumva umuyobozi wawe umuntu wawe uguhagarariye tuvuge ngo ku rwego rw’igihugu iyo afashwe,..ntabwo byanejeje na gato. Rwose numvise bimbabaje, ntabwo byari bikwiriye ko byamubaho nk’umukozi w’Imana cyangwa umuntu umpagarariye mu buryo bw’itorero watowe cyangwa watoranijwe. Numvise ari ikintu ntarimo kwakira neza.
Ikintu namwifuriza ntabwo ari ikintu kibi,..nifuza ko ibyo akekwaho bibaye atari impamo akaba atari byo ni bwo byaba ari byiza. Hanyuma biramutse bibaye byo urumva nyine ntabwo nakabimwifurije ko biba byo, nakifuje ko biba wenda atari byo kuko ni n’umuntu mukuru rwose ukuze unduta undusha imyaka, ubona ko hari icyo nakabaye mwigiraho, …Ibyo mwifuriza rero namwifuriza byiza, mu Kinyarwanda baca umugani bakavuga ngo ‘Umugabo mbwa aseka imbohe’, undi munyarwanda nawe yaciye umugani aravuga ngo ‘Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo’.

Theo Bosebabireba yabwiye Inyarwanda.com ko Rev Karangwa John yatawe muri yombi ataramuha imbabazi ngo yemererwe kujya ku Igaburo Ryera, kuririmba muri ADEPR, gutanga ubuhamya n’amashimwe mu materaniro. Yagize ati “Ni ko bimeze nagerageje gushaka nimero ye ndamwandikira kuko urabizi ko ntari mu gihugu (ari kubarizwa muri Kenya), mwandikira kuri whatsapp ariko ampa umwanya mucye ushoboka nta nubwo yatumye mwibwira urumva iyo utangira uvugana n’umuntu ubitwara gahoro gahoro.

Twavuganye ibintu byo kuvuga "Muraho, Murakomeye", ibyo gusa, hashira igihe kinini izindi message nanditse atarazisoma ataranazisubiza, ubwo nari nkitegereje ko azazisoma. Nari ntaremererwa kujya ku Igaburo cyangwa kuririmba nk’uko nubu tuvugana nta tangazo ribinyemerera ryari bwasohoke, ubifite mu nshingano nawe ni uwo nguwo (Rev Karangwa John) yari ataragira icyo abikoraho,..”

Theo Bosebabireba ateganya gukora iki mu gihe Rev Karangwa yaba adahari?

Asubiza iki kibazo, Bosebabireba yagize ati “Itorero rya ADEPR ntabwo rigizwe n’umuntu umwe rigizwe n’abantu benshi kandi harimo abafite ububasha n’ubushobozi bwo kuba bamuhagararira mu gihe adahari,..numva ko ari bo nazareba mu gihe we yaba ataboneka dore ko n’ubundi nari naragerageje kugira icyo amfasha akanga. “

Ku bijyanye no kongera kumusaba imbabazi ndetse no kumusura mu gihe yaba yakatiwe gufungwa, Bosebabireba yagize ati “Kumusura rwose byaba ari byiza….namusura nkamwihanganisha bisanzwe ariko mbaye usaba imbabazi ngira ngo najya kuzisaba abasigaye dore ko nari naranazisabye ahubwo naba ngiye kuzibutsa. Kandi bibaye na ngombwa ko nzisaba bwa kabiri mu gihe nemera amakosa nakoze cyangwa amafuti yanjye, numva yuko nakongera nkanazisaba uwaba uriho uwo ari we wese kugira ngo nemererwe kuguma mu itorero, nemerewe kurya Igaburo, kugira serivisi nkora, kuba nasenga isengesho mu materaniro cyangwa se kuririmba.”


Iyo uganira na Bosebabireba akubwira ko ADEPR imuri mu maraso

Bosebabireba yavuze impamvu yifuza cyane gukorera umurimo w’Imana muri ADEPR kuruta kuba yajya mu rindi torero. Ati “Iri torero (aravuga ADEPR) riri mu matorero menshi ari mu gihugu cy’u Rwanda ariko ni ryo torero ryambwirije ubutumwa, imyizerere yaryo ndayemera kugera n’uyu munsi, ntabwo bishimishije kuba ntemerewe ibyo byose, bivuze nyine, njyewe ndacyari umuntu utegereje imbabazi, uwo zaturukaho uwo ari we wese dore ko hari n’Umuvugizi Mukuru.” Yasoje yihanganisha umuryango wa Rev Karangwa John n’abayoboke bose ba ADEPR n’abandi bose bababajwe n’itabwa muri yombi ry’Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev Karangwa John.

Si ubwa mbere Umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri ADEPR atabwa muri yombi dore ko mu gihe gishize abari abayobozi bakuru b'iri torero Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana batawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda bashinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR. Baje no gufungwa nyuma bararekurwa bakajya bitaba urukiko bari hanze. Rev Karuranga Ephrem na Rev Karangwa John bayobora ADEPR baje gutenga aba bagabo Sibomana na Rwagasana ndetse banabambura inshingano z'ubupasiteri. Rev Karangwa John Umuvugizi Wungirije wa ADEPR wasimbuye Tom Rwagasana, aherutse gutabwa muri yombi.

Si ubwa mbere Rev Karangwa John avuzweho gukoresha impapuro mpimbano


Hashize amezi 5 InyaRwanda.com isohoye inkuru yari ifite umutwe ugira uti: "ADEPR: Abakristo bati 'Tugeze aharindimuka', barasaba CA, RIB na RGB ko Biro Nyobozi yeguzwa,...-VIDEO". Ni inkuru yavugaga ku ibaruwa bamwe mu bakristo ba ADEPR banditse basaba ko Biro Nyobozi ya ADEPR yeguzwa. Bayanditse ku wa 28 Gicurasi 2019, bayandikira Perezida w’Inama y’Ubuyobozi (CA) ya ADEPR, kopi yayo bayiha zimwe mu nzego nkuru za Leta y’u Rwanda zirimo; Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ndetse n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Bashinja kandi Biro Nyobozi kwigwizaho imishahara n'ibindi. Ibikubiye muri iyi baruwa batangaje kandi ko bimenyeshejwe inzego zinyuranye za ADEPR kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku mushumba wa Paruwasi. Iyi baruwa bayihaye umutwe ugira uti “Gusaba ko Biro y’ADEPR yeguzwa.” Bagaragaje kandi ingingo 8 bashingiraho basaba ko Rev Karuranga na komite ye yose beguzwa. Basabye ko ubusabe bwabo bwakubahirizwa bikiri mu maguru mashya ndetse basaba RIB, RGB n’izindi nzego bahaye kopi kubigira ibyabo, iyi komite ikeguzwa. Mu minsi micye ishize hari andi makuru yumvikanye y’abandi bakristo ba ADEPR basaba ko Biro Nyobozi y’iri torero yegura.

Theo Bosebabireba yageneye ubutumwa bukomeye abakristo ba ADEPR

Nyuma y'ibihe bikomeye ADEPR ikomeje gucamo, Theo Bosebabireba yagize icyo asaba abakristo b'iri torero. Yagize ati:…Gusengera umurimo w'Imana n'abakozi bayo mu itorero babereye abayoboke nabyo bakabishyira imbere cyane bagasenga mu gihe bumva ko biri ngombwa kuko njye mbona binakenewe kuko guhora tugira abayobozi bagira ibyo baregwa umwaka ugashira undi ugataha bose bagasimburana mu bibazo nabyo bikwiriye guhagarara bikavaho hakazaboneka ubuyobozi navuga ngo buri 'nta makemwa' kuko ubu navuga ko ari inshuro ya gatatu, uwavuyeho bwa mbere yavuyeho hari ibyo aregwa,..

Abamusimbuye bavaho nabwo baregwa ibindi, abo babasimbuye nabo batangiye kuregwa ibindi,..bikwiye guhagarara, hakazaboneka ubundi buryo haboneka abayobozi bari 'nta makemwa' bigakoranwa ubushishozi bitarimo amarangamutima. Abantu bakagira ubuyobozi buzamara igihe bukavaho babushima, umuntu akavaho ajya mu kiruhuko cy'izabukuru atirukanywe nabi, adasuzuguwe, adahawe akato nk'uko muri iyi myaka ingahe bigiye bikurikirana. Ni na bwo butumwa naha abakristo b'itorero rya ADEPR bwo kugira ngo basenge nibiba nibihagarara bihagararire ahangaha.”

UMVA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THEO BOSEBABIREBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manshimwe Jean Baptiste 4 years ago
    Muraho? Turabashimiye mwebwe mujya mutanga umwanya ngo umuntu atange igitekerezo kdi ibyo Theo yatanze ndamushimiye.jye kubwange mbona ari ibibazo byaziye gusenya ADEPER kuko twizeraga ko mumurimo w,Imana udakorwa n,amashuri kdi uba ari umuhamagaro Yesu kristo yize angahe? Ko turi urubyaro rwa Aburahamu yize angahe Imana Itabare abagambaniwe kdi Ihembure umurimo kubera abinjiye rwihishwa harimo intambara zizasozwa na Nyirumurimo.
  • Nsengiyumva Emmanuel4 years ago
    Theo mumureke akolele imana kuko imbabazi zuwiteka zamakubantu bayo nayo uyomufere bamushiremo yige arekekumenyera nugutesha agaciro igihugu nitorero dya Yesu.





Inyarwanda BACKGROUND