RFL
Kigali

Rihanna agiye gusohora igitabo kivuga ku buzima bwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/10/2019 11:30
0


Rihanna yanditse ku rukuta rwe rwa instagram ko afatanyije na Global publisher Phaidon ari gutunganya igitabo ku buzima bwe kiri mu buryo bw'amafoto.



Igitabo agiye gusohora ni cyo cya mbere azaba asohoye. Igitabo cye yacyitiriye izina rye Rihanna, gifite ama page 504 ndetse n’amafoto arenga 1000 agaragaza ubuzima bwe nk’umuhanzi ukomeye wa pop ndetse n’ubuzima bwe muri rusange. Menshi muri ayo mafoto nta handi yigeze agaragara.

Icyo gitabo kigaragaza ubuzima bwe kuva akiri umwana i Barbados, ibitaramo by’imideli yagiye akora, ibihe byihariye yagiranye n’inshuti n’umuryango n’ibindi byinshi. Muri icyo gitabo kandi hagaragaramo amafoto ye yihariye nk’umuhanzi, umu designer ndetse n’umucuruzi.

Ku rukuta rwe rwa instagram Rihanna yanditse ashimira abantu batandukanye bamufashije. Ati’’Ndishimye cyane kuba ngiye gusangiza abantu aya mafoto meza, ndashimira cyane abafotozi n’abahanzi b’abanyempano babigizemo uruhare. Tumaze imyaka itanu dukora kuri iki gitabo biranshimishije cyane kuba bwa nyuma ngiye kugisangiza buri umwe.’’

Igitabo cya Rihanna kizasohoka kuri 24 Ukwakira, kiraboneka kuri website therihannabook.com. abakigura mbere y’uko gisohoka kiri ku madorali $150. Igitabo cya Rihanna kiri mu bice (editions) bitatu; Fenty & Phaidon (ari nayo igura $150), Luxury Supreme na Extra Luxury Supreme aho babitangana n’utuntu two guterekaho ibitabo ndetse Luxury Supreme na Ultra Luxury Supreme byasinyweho na Rihanna ubwe.

Ultra Luxury Supreme yarangije kugurishwa nk’uko Rolling Stone yabitangaje ndetse na Cardi B akaba ari umwe mu bagitsindiye muri Rihanna’s Diamond Ball uyu mwaka. Luxury Suprem iraboneka kuri $5,500.


Rihanna agiye gusohora igitabo kivuga ku buzima bwe

Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND