Rihanna yanditse ku rukuta rwe rwa instagram ko afatanyije na Global publisher Phaidon ari gutunganya igitabo ku buzima bwe kiri mu buryo bw'amafoto.
Igitabo
agiye gusohora ni cyo cya mbere azaba asohoye. Igitabo cye yacyitiriye izina
rye Rihanna, gifite ama page 504 ndetse n’amafoto arenga 1000 agaragaza ubuzima
bwe nk’umuhanzi ukomeye wa pop ndetse n’ubuzima bwe muri rusange. Menshi muri
ayo mafoto nta handi yigeze agaragara.
Icyo gitabo
kigaragaza ubuzima bwe kuva akiri umwana i Barbados, ibitaramo by’imideli
yagiye akora, ibihe byihariye yagiranye n’inshuti n’umuryango n’ibindi byinshi.
Muri icyo gitabo kandi hagaragaramo amafoto ye yihariye nk’umuhanzi, umu
designer ndetse n’umucuruzi.
Ku rukuta rwe
rwa instagram Rihanna yanditse ashimira abantu batandukanye bamufashije. Ati’’Ndishimye cyane kuba ngiye gusangiza abantu aya mafoto meza, ndashimira cyane
abafotozi n’abahanzi b’abanyempano babigizemo uruhare. Tumaze imyaka itanu
dukora kuri iki gitabo biranshimishije cyane kuba bwa nyuma ngiye kugisangiza
buri umwe.’’
Igitabo cya
Rihanna kizasohoka kuri 24 Ukwakira, kiraboneka kuri website therihannabook.com.
abakigura mbere y’uko gisohoka kiri ku madorali $150. Igitabo cya Rihanna kiri
mu bice (editions) bitatu; Fenty & Phaidon (ari nayo igura $150), Luxury
Supreme na Extra Luxury Supreme aho babitangana n’utuntu two guterekaho ibitabo
ndetse Luxury Supreme na Ultra Luxury Supreme byasinyweho na Rihanna ubwe.
Ultra Luxury
Supreme yarangije kugurishwa nk’uko Rolling Stone yabitangaje ndetse na Cardi B akaba ari umwe mu bagitsindiye muri Rihanna’s Diamond Ball uyu mwaka.
Luxury Suprem iraboneka kuri $5,500.
Rihanna agiye gusohora igitabo kivuga ku buzima bwe
Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo
TANGA IGITECYEREZO