RFL
Kigali

Bahati yahishuye ko azakora ubukwe n’umukobwa yasimbuje umukinnyi wa filime Sandra-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2019 14:08
0


Umuhanzi Habiyambere Jean Baptiste waryubatse mu muziki ku izina rya Bahati Makaca, yatangaje ko yamaze kwanzura gukora ubukwe mu mwaka wa 2020 n’umukobwa wamurutiye inshuti nyinshi mu burwayi bwe.



Bahati ni umwe mu byamamare bitabiriye igitaramo ‘Bigomba Guhinduka’ cy’abanyarwenya bibumbiye mu itsinda rya Daymakers cyabaye mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 12 Ukwakira 2019 gihuruza imbaga.

Bahati witegura kumurika filime yise ‘Ziro 2 Life’ yatangarije INYARWANDA, ko mu bigomba guhinduka mu buzima bwe harimo no kuva mu buserebateri akaba umugabo ugaragiwe n’umugore byemewe n’amategeko, Imana ikabiha umugisha.

Akubita agatwenge Bahati avuga ko imyaka ibiri ishize ari mu rukundo n’umukobwa ndetse ko ibyo kurushinga ari ingingo yatangiye kuragiza Imana kugira ngo umwaka wa 2020 uzarangire bambikanye impeta.

Uyu muhanzi yavuze ko yakundiye uyu mukobwa umutima we. Ati “Imyaka ibiri insigiye kuba muzi maze kumumenya yaranyihanganiye bishoboka. Naramukoshereje kenshi gashoboka akanyihanganira. Imyaka ibiri yanyeretse byinshi cyane binyereka ko agomba kuba yaba njyewe.”

Bahati avuga ko yigize kumara amezi ane arwaye abantu bose bamuvaho ariko ngo uyu mukobwa yamubaye hafi mu burwayi kugeza n’ubu ari nabyo byatumye yemeza ko bazarushinga.

Ati “Nigeze kumara igihe kinini cyane kigera hafi amezi ane ndwaye. Ntabwo abantu bose babimenye abantu bagezeho bamvaho we ansigaraho wenyine. Niyo mpamvu mvuga ngo ni ikintu gikomeye yankoreye ku buryo bigoye kubivuga.”

Uyu muhanzi avuga ko kuba azwi bitabangamiye umukunzi we kuko ngo hejuru yo kuba yifotozanya n’abakobwa akaririmba mu bitaramo bikomeye mu buzima busanzwe ari umuntu usanzwe ku buryo ibyo benshi bakekeraho abasitari atari byo.

Bahati yirinze kuvuga amazina y’umukunzi we, gusa INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko uyu mukobwa asanzwe ari umu-Dj akaba yitwa Cyusa. Bahati yabanje gukundana n’umukinnyi wa filime Sandra baza gutandukana bari bamaranye imyaka itatu.

Kuwa 13 Nzeri 2015 INYARWANDA yasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti ‘Bahati wahoze muri Just Family yatandukanye n'umukunzi weSandra, ubukwe bupfa yaramaze gufata irembo’.

Kuwa 19 Ukwakira 2019 Bahati azamurika filime yise ‘Ziro 2 Life’, kuri White Club Kimironko, aho abahanzi Kasirye Martin [MC Tino] na Bull Dogg bazaririmbira. Kwinjira ni 2,000 Frw mu myanya isanzwe na 5,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Bahati agiye gukora ubukwe na Dj Cyusa yasimbuje Sandra

Bahati yatandukanye na Sandra bari bamaze imyaka itatu bakundana

BAHATI YAVUZE KO AGIYE GUKORA UBUKWE N'UMUKOBWA YASIMBUJE UMUKINNYI WA FILIME SANDRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND