Nyuma yo gukizwa no gutanga ubuhamya bw’uko we na bagenzi be bajyaga bajya mu bapfumu, umuhanzi Bahati wahoze muri Just Family yatandukanye n’umukinnyi wa filime Sandra Umumararungu bari bamaze igihe bakundana, bakaba baratandukanye n’ubukwe bwabo bupfa yaramaze kujya gufata irembo.
Hari kuwa Gatanu tariki 31 Ukwakira 2014 ubwo Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahuraga na Bahati n’umukunzi we Sandra mu mujyi wa Kigali bari mu myiteguro y’ubukwe ndetse bari barimo no gushaka ibyangombwa bazakenera mu bukwe bwabo. Icyo gihe, Bahati yabwiye Umunyamakuru ko bukeye bwaho (tariki 1 Ugushyingo 2014) azafata irembo iwabo wa Sandra ndetse koko iyo tariki ibi byarabaye.
Bahati yibukirwa cyaneku marira yasutse mu rusengero tariki 14 Nzeri 2014, ubwo yahishuraga ubwo akiba muri Just Family bajyaga mu bapfumu
Bahati na Sandra kandi icyo gihe batangarije Inyarwanda.com ko bamaze gufata itariki y’ubukwe bwabo, ikaba yari tariki 21 Ukuboza 2014, ariko ibyo ntibyakunze, nyuma Bahati aza kuvuga ko habayemo impamvu zatumye ubukwe bwigizwa inyuma. Intangiriro z’umwaka wa 2015, zafatiwemo icyemezo ntakuka n’imiryango yombi ko Bahati na Sandra bazakora ubukwe mu kwezi kwa munani, ariko nako kwarangiye ubukwe bupfuye, ndetse kugeza ubu iby’urukundo rwabo byamaze no kuba amateka kuko batandukanye.
Bahati yahoze aririmba mu itsinda rya Just Family
Mu kiganiro na Sunday Night, Bahati yemeye ko yatandukanye na Sandra ndetse anumvikanisha ko yabihiwe n’ibyo kongera gukundana n’abakobwa, n’ubwo yanze kuvuga icyo yaba yarapfuye n’uyu mukobwa yari yaramaze gufatira irembo, akaba atashatse no kuvuga igihe baba baratandukaniye.
Nyuma yo kuvugwaho cyane ibyo gukizwa agahishura uko bajyaga mu bapfumu, ntibyari byitezwe ko ubukwe bwe na Sandra bwapfa
Bahati ati: “Si ibanga ndi single (ndi ingaragu) ariko ntabwo navuga ngo natandukanye na Sandra kuva ryari, ntabwo tukiri kumwe ubu ndi Bahati uhagaze wenyine, ndi single ariko sindi gushaka umukobwa … nta mukobwa nshaka, nkeneye kubanza kuruhuka … ariko iby’abakobwa sinzi, sinzi gusa buriya Imana yonyine niyo izongera imanure umukobwa ivuge iti Bahati akira”
Ku ruhande rwa Sandra, we ntiyerura ngo avuge ko yatandukanye na Bahati, ariko ashimangira ko mu gihe iby’ubukwe bwabo byaba buri wese yazabimenyeshwa n’impapuro z’ubutumire ndetse baba baratandukanye nabwo abantu bakazabimenyeshwa, ariko yumvikanisha ko atagishaka kuvuga byinshi kuri uyu musore wamufatiye irembo.
Sandra Umumararungu ntiyerura ngo avuge icyaba cyaramutandukanyije na Bahati wari waramaze gufata irembo iwabo
Sandra Umumararungu na Bahati bakundanye igihe kirekire kandi bagiye bagaruka cyane mu bitangazamakuru, aho byavugwaga ko banibaniraga mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo. Bafatanyije imishinga itandukanye cyane cyane iya filime ya Bahati uyu Sandra yakinnyemo yitwa Kaliza ndetse ikanamwitirirwa, kugeza ubwo baje kwemeranywa bagafata n’amatariki y’ubukwe ndetse hakabaho no gufata irembo ariko birangiye batandukanye.
Sandra asanzwe ari umukinnyi wa filime, imishinga yafatanyaga na Bahati ndetse benshi bemezaga ko babana nk'umugabo n'umugore
Mu mpera z’umwaka ushize ubwo biyemezaga kubana, hari hashize iminsi micye Bahati avuze ko yakijijwe ndetse akanatanga ubuhamya burimo iby’uko we na bagenzi be bo mu itsinda rya Just Family bagiye bakunda kujya mu bapfumu bakaroga abanyamakuru, aha hose Sandra yabaga amushyigikiye ari no mu itsinda ryateguraga igitaramo yatangiyemo ubwo buhamya.
TANGA IGITECYEREZO