RFL
Kigali

Bahati wahoze muri Just Family yatandukanye n'umukunzi we Sandra, ubukwe bupfa yaramaze gufata irembo

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:13/09/2015 23:24
17


Nyuma yo gukizwa no gutanga ubuhamya bw’uko we na bagenzi be bajyaga bajya mu bapfumu, umuhanzi Bahati wahoze muri Just Family yatandukanye n’umukinnyi wa filime Sandra Umumararungu bari bamaze igihe bakundana, bakaba baratandukanye n’ubukwe bwabo bupfa yaramaze kujya gufata irembo.



Hari kuwa Gatanu tariki 31 Ukwakira 2014 ubwo Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahuraga na Bahati n’umukunzi we Sandra mu mujyi wa Kigali bari mu myiteguro y’ubukwe ndetse bari barimo no gushaka ibyangombwa bazakenera mu bukwe bwabo. Icyo gihe, Bahati yabwiye Umunyamakuru ko bukeye bwaho (tariki 1 Ugushyingo 2014) azafata irembo iwabo wa Sandra ndetse koko iyo tariki ibi byarabaye.

Bahati yibukirwa cyaneku marira yasutse mu rusengero tariki 14 Nzeri 2014, ubwo yahishuraga ubwo akiba muri Just Family bajyaga mu bapfumu

Bahati yibukirwa cyaneku marira yasutse mu rusengero tariki 14 Nzeri 2014, ubwo yahishuraga ubwo akiba muri Just Family bajyaga mu bapfumu

Bahati na Sandra kandi icyo gihe batangarije Inyarwanda.com ko bamaze gufata itariki y’ubukwe bwabo, ikaba yari tariki 21 Ukuboza 2014, ariko ibyo ntibyakunze, nyuma Bahati aza kuvuga ko habayemo impamvu zatumye ubukwe bwigizwa inyuma. Intangiriro z’umwaka wa 2015, zafatiwemo icyemezo ntakuka n’imiryango yombi ko Bahati na Sandra bazakora ubukwe mu kwezi kwa munani, ariko nako kwarangiye ubukwe bupfuye, ndetse kugeza ubu iby’urukundo rwabo byamaze no kuba amateka kuko batandukanye.

Bahati yahoze aririmba mu itsinda rya Just Family

Bahati yahoze aririmba mu itsinda rya Just Family

Mu kiganiro na Sunday Night, Bahati yemeye ko yatandukanye na Sandra ndetse anumvikanisha ko yabihiwe n’ibyo kongera gukundana n’abakobwa, n’ubwo yanze kuvuga icyo yaba yarapfuye n’uyu mukobwa yari yaramaze gufatira irembo, akaba atashatse no kuvuga igihe baba baratandukaniye.

Nyuma yo kuvugwaho cyane ibyo gukizwa agahishura uko bajyaga mu bapfumu, ntibyari byitezwe ko ubukwe bwe na Sandra bwapfa

Nyuma yo kuvugwaho cyane ibyo gukizwa agahishura uko bajyaga mu bapfumu, ntibyari byitezwe ko ubukwe bwe na Sandra bwapfa

Bahati ati: “Si ibanga ndi single (ndi ingaragu) ariko ntabwo navuga ngo natandukanye na Sandra kuva ryari, ntabwo tukiri kumwe ubu ndi Bahati uhagaze wenyine, ndi single ariko sindi gushaka umukobwa … nta mukobwa nshaka, nkeneye kubanza kuruhuka … ariko iby’abakobwa sinzi, sinzi gusa buriya Imana yonyine niyo izongera imanure umukobwa ivuge iti Bahati akira”

Ku ruhande rwa Sandra, we ntiyerura ngo avuge ko yatandukanye na Bahati, ariko ashimangira ko mu gihe iby’ubukwe bwabo byaba buri wese yazabimenyeshwa n’impapuro z’ubutumire ndetse baba baratandukanye nabwo abantu bakazabimenyeshwa, ariko yumvikanisha ko atagishaka kuvuga byinshi kuri uyu musore wamufatiye irembo.

Sandra ntiyerura ngo avuge icyaba cyaramutandukanyije na Bahati wari waramaze gufata irembo iwabo

Sandra Umumararungu ntiyerura ngo avuge icyaba cyaramutandukanyije na Bahati wari waramaze gufata irembo iwabo

Sandra Umumararungu na Bahati bakundanye igihe kirekire kandi bagiye bagaruka cyane mu bitangazamakuru, aho byavugwaga ko banibaniraga mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo. Bafatanyije imishinga itandukanye cyane cyane iya filime ya Bahati uyu Sandra yakinnyemo yitwa Kaliza ndetse ikanamwitirirwa, kugeza ubwo baje kwemeranywa bagafata n’amatariki y’ubukwe ndetse hakabaho no gufata irembo ariko birangiye batandukanye.

Sandra asanzwe ari umukinnyi wa filime, imishinga yafatanyaga na Bahati ndetse benshi bemezaga ko babana nk'umugabo n'umugore

Sandra asanzwe ari umukinnyi wa filime, imishinga yafatanyaga na Bahati ndetse benshi bemezaga ko babana nk'umugabo n'umugore

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo biyemezaga kubana, hari hashize iminsi micye Bahati avuze ko yakijijwe ndetse akanatanga ubuhamya burimo iby’uko we na bagenzi be bo mu itsinda rya Just Family bagiye bakunda kujya mu bapfumu bakaroga abanyamakuru, aha hose Sandra yabaga amushyigikiye ari no mu itsinda ryateguraga igitaramo yatangiyemo ubwo buhamya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mariya8 years ago
    hhhhhaaaahhhhh!aba star ndabakunda kabisa wenda wasanga hari ibanga bahati yamenye yari yaramuhishe bikaba aribyo byabaye intandaro cg bakaba iwabo w umukobwa batanamwishimiye kucyi se batandukanye mbere bikaba bibaye amaze gufata.irembo ntacyo ysriyeho nubundi niyishakire umutoto
  • Nakuzwe Adrien8 years ago
    Birababaje cyane kuba warafashe irembo bikaza gupfa at the end. Gusa ni umukobwa wamuhemukiye
  • Rashidi uumaru8 years ago
    Gukunda biravuna ariko abantu kurusenya buraborohera cyane bikabashimisha ariko ntago baba bakunze no gukundana kwanyu bikabashimisha nabasabaga gushishoza mukareba barucyumbrka munshizeho ukwihangana
  • Ruhamya8 years ago
    Sandra aranashaje
  • dudu8 years ago
    Jyewe ndumwe mumuryango wahafi wa bahati amakuru mpamo nuko umuryango wabahati wangaga sandra cyaneee cyane cane mama wa bahati sandra abimenye ahitamo guhagarika ibyurukundo kuko byari bikomeye! Sandra twariganye pe ndamuzi niba afite imyaka myinci ntarengeje26
  • dudu8 years ago
    Jyewe ndumwe mumuryango wahafi wa bahati amakuru mpamo nuko umuryango wabahati wangaga sandra cyaneee cyane cane mama wa bahati sandra abimenye ahitamo guhagarika ibyurukundo kuko byari bikomeye! Sandra twariganye pe ndamuzi niba afite imyaka myinci ntarengeje26
  • dany8 years ago
    sandra iwabo wabahati baramwangaga kubera amoko kwa bahati nabantu babi cyanee..sandra ahitamo kubihagarika
  • 8 years ago
    I hate love story
  • soso8 years ago
    Ndumiwe amoko se shahu bahati muzana muricyi cyinyejana sandra mwana wiwacu wirengagije ibyinzigo none nibo babizanye? Urumwana womubantu rata! Rekana nabo warebyekure iyo umuryango ukwanga ntamahoro wagira!
  • sonia8 years ago
    Sandra mwana winyamata turakwemera cyanee.. Kuva nacyera urashishoza mukobwa mwiza rekana nabo bagumane inzangano zabo!uracyari muto ntampamvu yokujya mumiruho!
  • Jaja8 years ago
    Ariko Imana ko itari umuhutu ntibe umututsi abantu baracyari mw,icuraburindi pe ngo amoko!Ko ba nyiri gutandukana bataratangaza icyabiteye kuki turema inkuru?Ntitukavuge abandi twiretse murakoze
  • mcdanny8 years ago
    reka rata harigihe imana yaba igukijije byishi byarikuzatuma usara!!!!!????
  • ndumiwe8 years ago
    Uyumukobwa ukuntu mukunda gusa! Uwo bahati ntakinyabupfura agira niyo umubona munzira ubona aringegera yomugatsata koko .
  • Sano8 years ago
    Sonia & soso ur right Sandra numwana muto kdi ufite gd future so namureke rwose kuko natwe turahari kbs ariko aha...
  • Dusabumuremyi samson8 years ago
    Samy bibahoniko abastarbabayeho
  • dusabe8 years ago
    ariko narumiwe koko bahati ninigisambo yandiriye amafranga ambeshya kuzankinisha muri film yewe ibyabo ntawabyivangamo babyimenyere ariko birababaje
  • bernard bideli8 years ago
    yooo birababaje bahati niyihangane imana izamuhundi naho nibyoroshye pee!





Inyarwanda BACKGROUND