Umuhanzi wo muri Nigeria Patoranking yashimishije bihebuje abakunzi b’umuziki bitabiriye igitaramo cyo gufungura inama ya Youth Connekt Africa Summit 2019, afatanyije n’abandi bahanzi b’abanyarwanda.
Kuri uyu wa 09 Ukwakira 2019 ni bwo mu Rwanda hatangiye
inama ya Youth Connekt ku nshuro ya gatatu aho yafunguwe na Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Ni igitaramo cyatangiye gitinzeho kuko ubwo Perezida Kagame yamaraga kuganiriza abitabiriye Inama ya Youth Connekt Africa 2019 babanje gutunganya aho abantu bagombaga guhagarara kugira ngo babyine nta nkomyi.
Saa ine n'iminota 20 ni bwo Symphony Band igizwe n’abize umuziki ku Nyundo batangiye gususurutsa abantu bari bicaye muri Kigali Arena nyuma y'umwanya munini bamwe bicaye basa n'abarambiwe.
MC Tino na Ange Umulisa bari bayoboye ibirori bahamagaye umuririmbyi wa mbere ku rubyiniro i saa ine n'igice. Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha ni we wababimburiye maze ahera kuri "Kizimyamwoto".
Abantu babarirwa muri 200 ni bo bari bavuye mu myanya bari bicayemo maze bajya mu kibuga, mu gihe abandi bategeze kuri 1/2 cy'abari bitabiriye inama bari bicaye batimaje.
Queen Cha yakurikijeho "Winner" aba ari nayo asorezaho abantu
bamwereka ko bari bamwishimiye bamukomera amashyi menshi.
Bruce Melodie ni we wakurikiyeho nta gutinda. Yinjiriye ku ndirimbo ye yakunzwe
mu mwaka ushize "Ikinya". Abafana bamweretse ko ari we uganje mu mitima
yabo maze barasimbuka barabyina biratinda.
Indirimbo yaririmbye bwa kabiri ni “Ikinyarwanda” yakoranye na Riderman nayo
abafana bamufasha kuyiririmba. “Katerina” amaze igihe gito ashyize hanze
abafana bamweretse bayizi ariko bigeze kuri “Kungola” yafatanyije na Sunny biba
ibindi kuko n’abari bifashe bahagurutse bakabyina.
Uyu mugabo yavuye kuri stage i saa ine n'iminota 55 abantu nk'igihumbi bamaze kugera mu
kibuga.
Iki gitaramo kitabiriwe cyane, abakitabiriye bizihiwe bikomeye
Meddy yimaze agahinda
Ni ku nshuro ya kabiri Meddy yari agiye kuririmbira muri Kigali Arena, nyuma y’igitaramo cyo Kwita Izina ingagi cyabaye tariki ya 07 Nzeli 2019 gusa ntabwo yahiriwe iki gihe kuko yakuwe ku rubyiniro atarangije kuririmba kugira ngo ahe umwanya Ne-Yo wari umuhanzi w’imena.
Iki gitaramo wari umwanya wo kwimara agahinda yetewe n’igitaramo cyabanje
ndetse akakamara n’abafana be batashize inyota y’indirimbo ze. Saa tanu zuzuye ni bwo uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda
no hanze ya rwo, yageze ku rubyiniro ari kumwe na Sebeya Band.
Abafana bakimubona bahise baterera hejuru. Yahereye kuri “Ndi Uw'i Kigali” igiye kurangira ku rubyiniro hazaho ababyinnyi ariko bahita bicara ashyizeho "Inkoramutima". Wabonaga ko noneho atuje, nta n’ikimwirukansa kuko yarangizaga kuririmba akabaza abafana be indirimbo akurikizaho ubundi agakomeza.
UKO QUEEN CHA YITWAYE MU GITARAMO YAHURIYEMO N'IBYAMAMARE
BRUCE MELODIE YITWAYE NEZA CYANE MURI IKI GITARAMO
MEDDY YARIRIMBYE YIMARA AGAHINDA/YISHIMIWE CYANE
TANGA IGITECYEREZO