RFL
Kigali

Meddy yimaze agahinda, Patoranking aryohereza abitabiriye Youth Connekt Africa 2019-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:10/10/2019 6:35
2


Umuhanzi wo muri Nigeria Patoranking yashimishije bihebuje abakunzi b’umuziki bitabiriye igitaramo cyo gufungura inama ya Youth Connekt Africa Summit 2019, afatanyije n’abandi bahanzi b’abanyarwanda.



Kuri uyu wa 09 Ukwakira 2019 ni bwo mu Rwanda hatangiye inama ya Youth Connekt ku nshuro ya gatatu aho yafunguwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

 Nyuma y’iyi nama habaye igitaramo gikomeye cyo gususurutsa abayitabiriye cyaririmbwemo n’abahanzi bakomeye barangajwe imbere na Patrick Nnaemeka Okorie uzwi nka Patoranking, Ngabo Medard wiyise Meddy, Itahiwacu Bruce wiyongerereyeho Melodie na Mugena Yvonne uzwi nka Queen Cha.

Ni igitaramo cyatangiye gitinzeho kuko ubwo Perezida Kagame yamaraga kuganiriza abitabiriye Inama ya Youth Connekt Africa 2019 babanje gutunganya aho abantu bagombaga guhagarara kugira ngo babyine nta nkomyi.

Saa ine n'iminota 20 ni bwo Symphony Band igizwe n’abize umuziki ku Nyundo batangiye gususurutsa abantu bari bicaye muri Kigali Arena nyuma y'umwanya munini bamwe bicaye basa n'abarambiwe.

MC Tino na Ange Umulisa bari bayoboye ibirori bahamagaye umuririmbyi wa mbere ku rubyiniro i saa ine n'igice. Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha ni we wababimburiye maze ahera kuri "Kizimyamwoto".

Abantu babarirwa muri 200 ni bo bari bavuye mu myanya bari bicayemo maze bajya mu kibuga, mu gihe abandi bategeze kuri 1/2 cy'abari bitabiriye inama bari bicaye batimaje.

Queen Cha yakurikijeho "Winner" aba ari nayo asorezaho abantu bamwereka ko bari bamwishimiye bamukomera amashyi menshi.

Bruce Melodie ni we wakurikiyeho nta gutinda. Yinjiriye ku ndirimbo ye yakunzwe mu mwaka ushize "Ikinya". Abafana bamweretse ko ari we uganje mu mitima yabo maze barasimbuka barabyina biratinda.

Indirimbo yaririmbye bwa kabiri ni “Ikinyarwanda” yakoranye na Riderman nayo abafana bamufasha kuyiririmba. “Katerina” amaze igihe gito ashyize hanze abafana bamweretse bayizi ariko bigeze kuri “Kungola” yafatanyije na Sunny biba ibindi kuko n’abari bifashe bahagurutse bakabyina.

Uyu mugabo yavuye kuri stage i saa ine n'iminota 55 abantu nk'igihumbi bamaze kugera mu kibuga.


Iki gitaramo kitabiriwe cyane, abakitabiriye bizihiwe bikomeye

Meddy yimaze agahinda

Ni ku nshuro ya kabiri Meddy yari agiye kuririmbira muri Kigali Arena, nyuma y’igitaramo cyo Kwita Izina ingagi cyabaye tariki ya 07 Nzeli 2019 gusa ntabwo yahiriwe iki gihe kuko yakuwe ku rubyiniro atarangije kuririmba kugira ngo ahe umwanya Ne-Yo wari umuhanzi w’imena.

Iki gitaramo wari umwanya wo kwimara agahinda yetewe n’igitaramo cyabanje ndetse akakamara n’abafana be batashize inyota y’indirimbo ze. Saa tanu zuzuye ni bwo uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda no hanze ya rwo, yageze ku rubyiniro ari kumwe na Sebeya Band.

Abafana bakimubona bahise baterera hejuru. Yahereye kuri “Ndi Uw'i Kigali” igiye kurangira ku rubyiniro hazaho ababyinnyi ariko bahita bicara ashyizeho "Inkoramutima". Wabonaga ko noneho atuje, nta n’ikimwirukansa kuko yarangizaga kuririmba akabaza abafana be indirimbo akurikizaho ubundi agakomeza.

Yahereye ku ndirimbo ze yakoze atarava mu Rwanda zirimo “Igipimo”, “AKaramata”, “Amayobera”, “Mubwire” n’izindi aherukira ku zigezweho muri iyi minsi nka “Aditop”, “Slowly”, “Ntawamusimbura”, “Everything” n’izindi.

Saa tanu n'iminota 35 ni bwo abaririmbyi ba Patoranking n'abacuranzi be bageze ku rubyiniro. Uyu musore wari wambaye urwerera kuva ku nkweto kugera ku ikoti yaririmbye mu buryo bwa semi live.

Abakunzi b’umuziki bari bamuteregeje ari benshi, indirimbo yose yaririmbaga bajyanaga ari nako bazibyina, kuva kuri “Suh Different”, yarangije kubyina ikote yari yarambaye agahita ariha umufana.

Yakurikijeho izindi zirimo “Grilie” yakoranye na Tiwa Savage, “This Kind Of Love” yakoranye na Wizkid, No Kissing, Particular, Melanin yakoranye na Sauti Sol n’izindi nyinshi.

Ajya kugana ku musozo Patoranking yaririmbye indirimbo za Bob Marley ebyiri ari zo “One Love” na “Everthing’s Gonna Be Alright”. Igitaramo cyarangiye i saa sita n’iminota 20 ariko bigaragara ko abantu bari bagikeneye gutarama.



Patoranking yakoreshaga imbaraga nyinshi ku rubyiniro


Potoranking yashimishije abitabiriye Youth Connekt Africa 2019


Yinjiye ku rubyiniro asuhuza abakunzi be


Meddy yaririmbye yimara agahinda


Meddy yaririmbishaga abakunzi be


Meddy yari afite ababyinnyi


Bruce Melodie yaririmbanye n'abakunzi be indirimbo ye nshya


Bruce Melodie arakunzwe bidasubirwaho


Queen Cha ni wabimburiye abandi ku rubyiniro


Queen Cha yaririmbye indirimbo ebyiri gusa

REBA UKO PATORANKING YARIRIMBYE I KIGALI AKISHIMIRWA BIRENZE



UKO QUEEN CHA YITWAYE MU GITARAMO YAHURIYEMO N'IBYAMAMARE


BRUCE MELODIE YITWAYE NEZA CYANE MURI IKI GITARAMO



MEDDY YARIRIMBYE YIMARA AGAHINDA/YISHIMIWE CYANE


AMAFOTO: MUGUNGA Evode/ Inyarwanda Art Studio







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Carine wa Rugamba4 years ago
    Bruce Melody is the one forever and evere
  • Nshimyumukiza damascene4 years ago
    Mwiriwe ese murwanda alibaba.com ikorerahe ese wakunze ikintu cyabo waca muzihe nzira ngo ukibone





Inyarwanda BACKGROUND