RFL
Kigali

Abahanzi batandatu berekeje mu Budage ahazabera Rwanda Day

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/10/2019 8:59
2


Abahanzi batandatu b’abanyarwanda bahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa kane tariki 03 Ukwakira 2019 berekeza mu Mujyi wa Bonn mu gihugu cy’u Budage aho bazaririmbira abazitabira Rwanda Day 2019.



‘Rwanda Day’ ni umunsi udasanzwe ku banyarwanda baba mu gihugu, abatuye mu mahanga, inshuti z’u Rwanda aho bahurira hamwe bakiga ku byubaka u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rirambye.

Aba bahanzi bahagurutse i Kigali mu gitondo cy’uyu wa kane barimo Jules Sentore, itsinda rya Charly&Nina, Igor Mabano, Bruce Melodie, King James na Intore Masamba. Jules Sentore uri mu bahanzi bazaririmba yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo muri ibi birori nk’intore yabitojwe ikabihererwa umudari.

Umuhanzi Kitoko Bibarwa nawe uzaririmba muri ‘Rwanda Day’ we azahagurukira mu Bwongereza yerekeze mu Budage ahazabera Rwanda Day. Hari kandi Itorero ‘Itetero’ ribarizwa mu Bubiligi naryo rizatanga ibyishimo ku bazitabira ‘Rwanda Day 2019’.

Abitabira ‘Rwanda Day’ bagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’abandi abayobozi bakuru b’Igihugu. Basusurutswa kandi n’abahanzi batandukanye b'intoranywa.

Rwanda Day ni amahirwe adasanzwe ku banyarwanda cyane cyane abatuye muri ‘Diaspora’ baganirizwa ku iterambere ry’igihugu n’izindi gahunda zishyizwe imbere. Abatuye muri ‘Diaspora’ kandi baganirizwa ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Mu bihe bitandukanye Rwanda Day yabereye muri; Brussels, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam na Ghent. Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa San Fransisco yaririmbyemo abahanzi nka Teta Diana, Meddy, Alpha Rwirangira na King James.

Abahanzi b'abanyarwanda batandatu berekeje mu Budage ahazabera Rwanda Day 2019

Umuhanzi Jules Sentore waragijwe injyana Gakondo

Jules Sentore n'umubyinnyi w'umunyarwandakazi wabigize umwuga Sherrie Silver





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nizeyumuremy elia4 years ago
    dom close indirimbo asohoye vuba
  • Igora mabano4 years ago
    Jyewe shyijyikiye igora mabano ndana mwemera santa





Inyarwanda BACKGROUND