Intore Masamba Butera ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda biziritse ku muziki gakondo kuva mu bwana bwe kugeza ubu ubwo akwije imyaka 52. Twagiranye nawe ikiganiro na Masamba atubwira uko yaretse kuba Padiri, urupfu rwa Sentore, igisobanuro cya Rwagihuta n'ibindi.
Massamba Intire yabaye mu matorero atandukanye abyina gakondo harimo Indahemuka ryari iry’ingabo za RPA zari ku rugamba rwo kubohoza igihugu, kuri ubu ni Umutoza w’itorero ry’Igihugu. Afite indirimbo indirimbo nyinshi zakunzwe n’abantu benshi nka “Kajongera”, “Araje”, “Nyenganyega”, “Ari hehe”, “Rwagihuta” n’izindi zirenga 100 amaze gukora.
Masamba Intore ntabwo ari mukuru cyane mu myaka, ariko abitse amateka menshi ahanini akomora ku mubyeyi we Sentore Athanase wabaye intore y’i bwami kwa Rudahigwa. INYARWANDA yaramusuye, tugirana ikiganiro kirambuye, aho yaduhishuriye byinshi abantu batari bazi ku buzima bwe no mu muziki we.
Amarozi
yatumye areka ruhago
N’ubwo yakuze ari intore ahamiriza mu matorero atandukanye Masamba avuga ko akiri umwana muto yakundaga gukina umupira w’amaguru ndetse yari umuhanga cyane. Ati “Nateye umupira cyane, uzabaze abantu banzi bo mu rugero rwanjye. Umupira w’amaguru nawukinnye igihe kirekire kandi nabikoraga hamwe no guhamiriza.”
Masamba
avuga ko ajya gufata umwanzuro wo kureka gukina umupira w’amaguru byaturutse ku
bo bakinanaga mu Buyenzi i Burundi, bamusabye gukoresha uburozi kugira ngo
babashe gutsinda ikipe bari bahanganye kandi atarabyemeraga.
Ati
“Ikintu cya mbere cyamvanye mu makipe, nagiye gukina ahantu hitwaga mu Buyenzi
mu ikipe yitwaga Ajax, noneho abantu bo mu Buyenzi bemeraga cyane ibintu
by’uburozi. Barambwira ngo nywe uburozi ndabahakanira bati ‘kutabinywa kwawe,
ugiye kudutsinda kandi ni wowe twari twiteze ibitego.”
Icyo gihe
Masamba banze kumubanza mu kibuga ku bw’amahirwe make iyo kipe bari bahuye
ibatsinda ibitego bitatu baza kumushyiramo nyuma by’amaburakindi abari we
ubafasha kugombora ibyo bitego umukino urangira banganya.
Ati “Nabatsindiye ibitego bibiri ikindi ngitangamo penaliti ndibuka ko uwo munsi
twanganyije ndababaza nti ‘ese bwa burozi bwanyu mwanyoye bigenze bite kugira
ngo ntsinde? Kuva ubu ntabwo nzongera kugaruka muri aya makipe yanyu.”
Masamba yakuze akunda ruhago aza kuyireka kubera uburozi
Yari agiye kujya mu gipadiri yisubiraho
Masamba Intore yakuriye mu muryango usengera muri Kiliziya Gaturika, ndetse yakoze imirimo itandukanye nko kuririmba no kuba muryango b’Abasaveri. Mu muryango we kandi harimo abantu batandukanye bagiye kwiha Imana barimo nyirasenge ufite imyaka 96 ukiri mu kibikira.
Masamba nawe
avuga ko mu busore bwe yari agiye kujya kuba umupadiri ariko nyuma akaza
kwisubiraho ndetse uwo bari bagiye kujyana we yarakomeje ubu ni Padiri.
Ati “Nari
ngiye kuba padiri. Mfite umupadiri uriho ubu witwa Birindabagabo ngira ngo ari
i Butare twiganye kuva mu mashuri abanza tujyana mu yisumbuye hanyuma dufata
icyemezo cy’uko tugiye kujya mu iseminari nkuru, ngeze aho ndabitekereza ‘ubu
ngiye kuba padiri , gushaka ntabwo byemewe, kubyara ntibyemewe, kandi Bibiliya
ikavuga iti ‘mugende mwororoke mwuzure Isi, ninjoro ndanyerera ntangira andi
masomo atari iseminari wa wundi arakomeza.”
Masamba wari
ufite umukobwa bakundanaga muri icyo gihe ngo iyo yamubwiraga ko agiye kwiha
Imana byaramubabazaga cyane ku buryo yishimye bikomeye amaze kumva ko
yisubiyeho.
Ati “Nari mfite umukobwa twakundanaga namubwira ko ngiye kujya mu iseminari akumva ibyo mubwira ari nko kumucira umugani ariko aho maze kumubwirira ngo sinkigiye, yagiye mu birere araryoherwa.”
Yaretse kuba padiri yiyegurira umuziki
Igisobanuro cya Rwagihuta
Mu ndirimbo
zirenga 100 Masamba yanditse harimo izo avuga ko ari iz’amateka zirimo
“Kanjogera”, “Ari Hehe?” “Dushengurukanye Isheja” n’izindi nyinshi.
Muri
izi ndirimbo zose harimo iyitwa “Rwagihuta” yakunzwe na benshi ariko nyuma haza
kwaduka ibihuha by’abavugaga ko uyu muhanzi yazimije ashaka kuririmba igitsina
cy’umugabo.
Masamba yavuze ko ibyo abantu bavuze ku ndirimbo ye yabyumvise ariko ko ntaho bihuriye n’ukuri kw’ibyo we yashakaga kuvuga. Igitekerezo cy’iyi ndirimbo yavuze ko cyaturutse ku mugabo wakoreraga Umuryango w’Abibumbye mu Burundi wamutwaye umukunzi we amushukishije amafaranga.
Ati “Kera i
Bujumbura tukiri abasore dukunzwe abakobwa badukunda ariko nta mafaranga ufite,
twari abakene twari impunzi. Hari abanyamahanga benshi bakora muri ONU. Nari
mfite umukobwa mwiza twari tumaze igihe dukundana haza umunya-cameroon
aramutereta aremera kuko yari afite amafaranga.”
Umunsi umwe ubwo yari yasohokanye n’abandi basore, uwo mugabo na wa mukobwa yatwaye Masamba barahabasanze, yongera kwibuka ibihe byiza yagiranye n’uwari umukunzi we ahita atangira guhimba iyo ndirimbo.
Ati “Yinjiye
umutima wakunze ugera aho uribuka, ka kantu ko kumukunda kaba karaje kandi nari
narabiretse yambwiye ko afite umuterankunga ndahaguruka nsohoka hanze
ntangira guhimba.”
Masamba
yagereranyije uwo mugabo n’igisimba ngo kuko yari munini kandi yirabura cyane.
Yaririmbye ko ari ‘igisimba cyiza kitaryana’ kuko yaje akabasanga aho bari
akabasengerera.
Aho avuga
ngo ‘cyegere ugikorakore, ukigushe neza’ ngo ni amarenga yaciraga uwo mukobwa
amusaba kwita kuri uwo mugabo, kuko yari yabonye ari umuntu mwiza.
Nyuma yo
guhimba iyo ndirimbo Masamba yagarutse aho bari kunywera, arayiririmba umukobwa
amenya ibyo yashakaga kuvuga ararira cyane ariko uwo mugabo agira ngo ni
amarangamutima asanzwe.
Urupfu rwa Sentore ntajya abasha kurwakira
Masamba iyo
avuga ku bintu byamubabaje mu buzima bwe, ku mwanya wa mbere ahashyira urupfu
rw’umubyeyi we Sentore Athanase witabye Imana mu 2012, kuri we ngo yagiye hakiri
kare kuko yari afite byinshi akimukeneyeho.
Ati “Icyambaje ni urupfu rwa data, ni ikintu cyambabaje cyane kuko yakoraga siporo,
yari umuhanzi cyane, yari afite byinshi agomba kunyigisha ariko agenda kare.
Ntabwo ngera aho nakira urupfu rwe.”
Masamba
avuga ko icyo azahora yibukira ku mubyeyi we ari umurage w’indirimbo
yamusigiye, n’amagambo akomeye yasize umubwiye.
Ati “Yambwiye ibintu byinshi. Icya mbere yandaze indirimbo ze afite nka 200 ambwira
ko bizamushimisha ntatandukiriye injyana ya gakondo, ambwira ubuzima yabayemo i
bwami arambwira ati ‘mwana wanjye nunahakwa ntuzahakwe na rubanda rusanzwe,
nahatswe i bwami nawe uzahakwe hejuru ndabikuraze.”
Masamba avuga ko umunsi aramukanya na Perezida Kagame, yahise abona ifoto ya se aramukanya n’umwami Mutara III Rudahigwa bimwibutsa umurage wa se.
Sentore Athanase niwe watoje Masamba ubutore
TANGA IGITECYEREZO