RFL
Kigali

Aline Bintu wo muri Rehoboth Ministries na Alarm Ministries yakoze igitaramo gikomeye, Dr Ipyana akora agashya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/09/2019 14:34
0


Aline Bintu ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda dore ko ari umuririmbyi ukomeye mu matsinda akunzwe cyane nka Rehoboth Ministries na Alarm Ministries. Kuri iki Cyumweru tariki 8/9/2019 ni bwo Aline Bintu yakoze igitaramo cye cya mbere kuva atangiye kuririmba ku giti cye.



Iki gitaramo cyiswe "In God’s Presence worship evening" cyabereye ku rusengero rwa Wells Salvation i Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Aline Bintu wateguye iki gitaramo ni umwe mu baramyi bakomeye mu Rwanda. Yakoze igitaramo cye cya mbere cyuzuyemwo ukuramya Imana. Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru cyane by'akarusho hakaba hari huzuye umunezero udasanzwe.


Aline Bintu yanyuzagamo akanabwiriza ijambo ry'Imana

Muri iki gitaramo Aline Bintu yahuriyemo n’abaramyi n’amatsinda azwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Rehoboth Ministries ni yo yatangiye kuramya Imana mu ndirimbo nziza zakuzwe n'abantu benshi nka 'Izina ry'umukunzi Yesu'; 'Uri mwiza Yesu' n'izindi. Yabisikanye na Alarm Ministries baririmba indirimbo nyinshi zabo zikunzwe zaranzwemo imbyino nziza.


Aline Bintu yinjiye mu gitaramo aririmba indirimbo yakunzwe cyane 'Ibasha Gukora' ya Prosper Nkomezi. Ubwo yayiririmbaga wabonaga afite amashimwe menshi muri we ari nako asuka amarira y'umunezero. Nyuma yo kuririmba agahembura abari muri iki gitaramo, yakiriye couple ya James na Daniella bazwi cyane mu ndirimbo 'Mpa amavuta' na 'Nkoresha' baherutse gushyira hanze.

Muri iki gitaramo Aline Bintu yari ari kumwe kandi na Dr Ipyana wo muri Tanzania umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika y'Iburasirazuba. Dr Ipyana yagaragarijwe urukundo n'abitabiriye iki gitaramo akora agashya abaririmbira indirimbo 'Biratungana' ya Gentil Misigaro. Ni indirimbo Dr Ipyana yahinduye mu Giswahili. Yabaririmbiye kandi indirimbo ye yakunzwe cyane n'abantu benshi yitwa 'Moya Wangu'.


Dr Ipyana yahembuye abitabiriye igitaramo yatumiwemo na Aline Bintu

Iki gitaramo cya Aline Bintu cyagaragayemo abaramyi nka Esron wo muri True Promises aho yaririmbye indirimbo ye ya mbere; ndetse na Papi Cleva uzwi mu ndirimbo zo kuramya Imana zo mu gitabo hamwe Rene Patrick umuramyi w'umuhanga uzwi ku ndirimbo 'Arankunda'. Nyuma y'igitaramo Aline Bintu yashimiye byimazeyo abitabiriye igitaramo cye bagafatanya kuramya Imana anashimira n'undi wese wagize uruhare mu mitegurire y'igitaramo cye cya mbere.

Ibyishimo bya Aline Bintu nyuma y'igitaramo cye cya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND