Inyarwanda art Studio
Kigali

CYCLING: Uwizeyimana Bonaventure na Nkurunziza Yves ntibaboneka i Rwamagana muri Rwanda Cycling Cup 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/09/2019 13:50
0

Kuri uyu Gatandatu tariki ya 7 Nzeli 2019 mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Uburasirazuba hazakinirwa agace ka Rwanda Cycling Cup 2019 aho abakinnyi bazajya basiganwa isaha imwe.



Muri aka gace ka Rwanda Cycling Cup 2019, abasiganwa bazazenguruka mu mujyi wa Rwamagana inshuro zishoboka kuko bizaterwa n’izo isaha (iminota 60) izuzura bamaze gukora.

Abasiganwa bazaba bagenda umuzenguruko w’ibilometero bitatu (3 Km), bazazenguruka mu gihe cy’isaha imwe bahagarike isiganwa.


Munyaneza Didier (Ibumoso) na Mugisha Moise (Iburyo) mu mihanda ya Musanze

Urugendo rwa Kilometero eshatu (3 Km) ruzaba ruva ku biro bya MTN Service Center – Bakate ibumoso bajye mu muhanda wa Pave ungana na 1.2 km – Agakiriro – Ku Maduka –Isoko rya Rwamagana – POlice – Ibiro by’Intara   – Sitasiyo – MTN Service Center.


Rugamba Janvier (imbere) kuri uyu wa Gatandatu araba ari gukinira mu mihanda azi neza 

Rwamagana hazakinirwa intera ya gatatu (3) ya Rwanda Cycling Cup 2019 “Rwamagana Circuit”.

Amakipe yose azitabira mu byiciro bitandukanye gusa  abakinnyi babiri baheruka kwegukana intera ziheruka gukinwa ntabwo bazagaragara i Rwamagana

Uwizeyimana Bonaventure  wegukanye intera ya “Northern Challenge” yakiniwe i Musanze tariki 06  Nyakanga 2019 akaba ari nawe wegukanye shampiyona y’igihugu ya 2019  ubu  ari muri Amerika we na Byukusenge Patrick  aho  bagiye muri gahunda y’ikipe yabo ya Benediction Excel Energy.


Uwizeyimana Bonaventure ubitse shampiyona 2019 akaba yaranatwaye Northern Challenge ntabwo azakina Rwamagana Circuit

Undi utazakina iri rushanwa ni Yves Nkurunziza wegukanye intera ya 2 ari nayo iheruka  yo kuzenguruka muri Kigali “Kigali Circuit” yabaye tariki 03 Kanama 2019. Uyu mukinnyi  ari mu Bufaransa mu mujyi wa Monaco aho yagiye gukorerayo imyitozo anitabira amasiganwa atandukanye.


Nkurunziza Yves aherutse gutwara Tour de Kigali 2019 ariko akaba yarahise ajya mu myitozo mu Bufaransa mu mujyi wa Monaco

Aba biyongera kuri Habimana Jean Eric uri mu Busuwisi mu kigo cya UCI aho akomereje imyitozo ityaye izamufasha kuba umukinnyi ukomeye.

Amasiganwa ya Rwanda Cycling Cup ari gukinwa ku nshuro ya gatanu ategurwa na FERWACY ku bufatanye na SKOL na Cogebanque.


Manizabayo Eric imbere ya Jean Bosco Nsengimana muri Northern Challenge 

Abahungu bari mu cyiciro cy’abato n’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru cyo kimwe n’abakobwa, bose bazajya bakora urugendo ruhwanye n’isaha imwe (1h00’) bahagarike.

Muri iri siganwa, abahungu bakiri bato n’abakobwa bazahaguruka saa tatu n’iminota 30 (09h30’) basoze saa yine n’igice (10h30’).

Abahungu bakuru n’abari munsi y’imyaka 23 ariko batari munsi ya 19, bazahaguruka saa tanu zuzuye (11h00’) bivuze ko bazasoza saa sita zuzuye (12h00’). Ibyiciro byose bizahaguruka binasoreza ku biro bya MTN Service Center biri mu mujyi wa Rwamagana.


Nsabimana Jean Baptiste imbere ya Muhoza Eric bazaba bakina mu bana dore ko bavuye mu myitozo mu Bubiligi 

Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs de Rwamagana, Cycling Club for All, Benediction Excel Energy Continental Team, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team na Cine Elmay ni yo makipe yitezwe muri iri siganwa rizabera mu mujyi wa Rwamagana.








Bahaus

Inyarwanda BACKGROUND