RFL
Kigali

Beach Volleyball: U Rwanda ruracakirana na Gambia muri ½ cya All Africa Games 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/08/2019 12:19
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo bakina umukino w’intoki wa Volleyball ikinirwa ku mucanga iri mu mikino ya All Africa Gmaes 2019, yageze mu mikino ya ½ cy’iyi mikino aho igomba gucakirana na Gambia kuri uyu wa Gatatu.



Ikipe y’u Rwanda igizwe na Akumuntu Patrick Kavalo na Ntagengwa Olivier, yageze muri ½ itsinze Ghana amaseti 2-0 (21-15 na 21-12) mu mukino wa ¼ wakinwe kuri uyu wa kabiri tariki 20 Kanama 2019.

South Africa, Maroc, Rwanda na Gambia nibyo bihugu byageze mu mikino ya ½ .

Umukino wa mbere wa ½ wahuje Maroc itsinda South Africa amaseti 2-0 (21-16 na 23-21), Maroc yahise igera ku mukino wa nyuma mu gihe South Africa igomba kuzahatanira umwanya wa gatatu utanga umudali wa Bronze.

Umukino ukurikira urahuza u Rwanda na Gambia (14h00’), ikipe itsinda iragera ku mukino wa nyuma izahure na Maroc mu gihe iyitsindwa izahura na South Africa bahatanira umwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cy’abagore, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa munani (8) mu makipe 16 yari muri iri rushanwa.

Dore uko amakipe yasoje mu bagore:

1. Egypt

2. Kenya

3. Mozambique

4. Mauritius

5. Morocco

6. Namibia

7. Nigeria

8. Rwanda

9. Sierra Leone

10. Gambia

11. Algeria

12. Niger

13. Zimbabwe

14. Senegal

15. Sudan

16. Benin

AMAKURU ASHYUSHYE MURI SIPORO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND