Singita Kwitonda Lodge and Kataza House inyubako iherereye mu karere ka Musanze mu murenge wa Nyange yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 01/08/2019 n'abayobozi bakuru bari barangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda.
Kuri uyu wa kane mu karere ka Musanze mu murenge wa Nyange habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Hoteli yitwa Singita Kwitonda Lodge izajya itanga serivisi kuri ba mukerarugendo basura u Rwanda by'umwihariko abagana pariki y'igihugu y'ibirunga.
Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yavuze ko kubaka iyi hoteli ari igikorwa gikomeye mu kurengera ibidukikije muri Afrika n'iterambere ry'urwego rwo kwakira abantu muri Afrika. Perezida Kagame ati “Iki ni igikorwa gikomeye ku kurengera ibidukikije muri Afurika n’iterambere ry’urwego rwo kwakira abantu kuri uyu mugabane.” Yunzemo ko u Rwanda rwiyemeje kuba ku isonga mu gutanga serivisi nziza.
Ni hotel yafunguwe na Perezida Paul KAGAME
Ni hoteli yitegeye ibirunga
Mu minsi micye imaze itangiye gukorera mu Rwanda, Hotel Singita Kwitonda imaze gutanga akazi ku banyarwanda babarirwa muri 70 biganjemo urubyiruko rukomoka mu miryango ituriye aho ikorera. Iyi hoteli yashowemo akayabo kangana na miliyoni 20 z'amadorali y'Amerika.
Src: RBA
TANGA IGITECYEREZO