RFL
Kigali

VIDEO: Twasuye Women Foundation Ministries badutangariza byinshi ku giterane All Women Together kigiye kuba ku nshuro ya 9

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/07/2019 12:43
0


Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignonne Kabera, ku nshuro ya cyenda yongeye gutegura igiterana All Women Together (Abagore Twese Hamwe) gifite intego nyamukuru yo kuva mugutsikamirwa ujya mu butsinzi. Inyarwanda Tv twasuye Women Foundation badutangariza aho imyiteguro y'iki giterane igeze.



All Women Together ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa na Women Foundation Ministries, muri uyu mwaka kikaba kigiye kuba ku nshuro ya 9. Ni igiterane kizabera muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 13-16 Kanama 2019. Iki giterane kizahuriza abakobwa n'abagore yaba abo mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Iki giterane kizabera muri Kigali Convention Centre aho kwinjira biziba ari ubuntu.

Abo twaganiriye na bo ni Pastor Liz Bitorwa Ushinzwe ibikorwa bibera muri Women Foundation Ministries ndetse na Kanzayire umwe mu babyeyi babarizwa muri Young Mothers rimwe mu matsinda abarizwa muri Women Foundation Ministries. Pastor Liz yabwiye INYARWANDA TV ko impamvu nyamukuru y'iki giterane ari ukugira ngo intego ya Women Foundation Ministries yo kubaka umuryango binyuze mu mugore, igere kuri benshi.

Pastor Liz Bitorwa yagize ati "Nk'uko intumbero ya Women Foundation Ministries ibivuga ni ukubaka umuryango tubicishije mu mugore kuko twizera ko umugore afite ubushobozi bwo kubisangiza umuryango. Ni muri urwo rwego rero twifuje guhuriza hamwe umugore tubinyujije mu butumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana kugira ngo yubakike bityo abashe no kubaka abandi."


Apotre Mignonne umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church

Abajijwe impanvu intego y'igiterane yiswe "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi", yavuze ko kuba abagore baratsikamiwe cyangwa se na n'ubu bagitsikamirwa mu bihugu bitandukanye ari zimwe mu mpamvu ariko kandi avuga ko naneno n'umuntu ku giti cye yakitsikamirwa bitewe n'amateka runaka yanyuzemo, uburwayi, ubukene n'ibindi byinshi. Yakomeje avuga ko umuntu watsikamiwe iyo yunvise ubuhamya butandukanye bw'aho umwe yavuye n'aho yigejeje, bimuha nawe ubwe kwiyubaka no kubaka umuryango rusange.


All Women Together ni igiterane kigiye kuba ku nshuro ya cyenda aho insanganyamastiko iguma ari mwe ariko kuri iyi nshuro bafite umwihariko bazagenderaho ari wo ‘Ubuhamya bwanjye, intwaro yanjye’’ (My testimony, my Weapon). 

Iki giterane kizahuza abapasitori bakomeye muri Afrika harimo Pastor Jessica Kayanja umugore wa Pastor Robert Kayanja uri mu bakozi b'Imana bakunzwe muri Uganda no muri Afrika. Ku munsi wa nyuma w’iki giterane nyirizina abagabo ndetse n'abasore nabo bazaba bemerewe kwitabira iki giterane mu gihe mu minsi ibanza abemerewe kwitabira ari agakobwa n'abagore.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABAYOBOZI MURI WOMEN FOUNDATION MINISTRIES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND