Wari umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu aho ikipe ya Green Eagles yo muri Zambia iwegukanye itsinze AS Maniema yo mu gihugu cya DR Congo iyitsinze 2-0, ikaba ihise yegukana 10,000 by’amadorari.
AS Maniema igeze aha yarasezereye
APR FC yo mu Rwanda iyitsinze Penaliti 4-3, nyuma yo kurangiza iminota 90
banganya 0-0 naho Greeen Eagles isezerera Gormahia yo muri Kenya.
Nomero 30 wa Green Eagles na 24 wa AS Maniema
Ni umukino watangiye saa
14h zuzuye aho ikipe ya Green Eagles yakoze impinduka mu bakinnyi yari isanzwe
ibanzamo aho yakuyemo abakinnyi bane bose babanzamo hari umuzamu wabo wa mbere
Sebastian Mwange na Kapiteni wayo Ceaser Hakaluba.
Abakinnyi ba AS Maniema bakurikira umupira
Uyu mukino ni umukino
amakipe yombi yakinaga imipira miremire (Long Pass) aho bose bashakaga gutsinda
ibitego bakoresheje imipira miremire, ku munota wa 28 byaje guhira ikipe ya
Green Eagles yaje kubona igitego nyuma yo gusohoka nabi ku muzamu wa AS
Maniema Matumele Monzobo maze Edward Mwamba afungura amazamu. Bagiye kuruhuka
Green Eagles iri imbere aho yari iyoboye n’igitego kimwe ku busa.
Mpiana Monzizinzi umukinnyi wa AS Maniema wambaye 24 ari guhatanira umupira n'umukinnyi wa Green Eagles
Igice cya kabiri cyatangiye
amakipe yose yatakana cyane ariko AS Maniema ikata cyane izamu rya Green Eagles
iciye ku ruhande rw’ibumoso rwanyuragaho kapitini wa AS Maniema, Ngimbi Mvumbi
Marcel.
Ikipe ya Green Eagles
nyuma y’iminota 15 y’igice cya kabiri yagarutse iri hejuru cyane ndetse
igacunga amakosa ya AS Maniema ikayabyaza umusaruro. Ku munota wa 69 rutahizamu
wa Green Eagles yaje gutera umupira maze Matumele Monzobo agarura umupira, Amity Shamende wari uhagaze neza ashota mu izamu abona igitego cya kabiri cya Green
Eagles.
Amakipe yombi yakomeje
aratakana aho AS Maniema yashaka kureba ko yakwishyura igitego ngo ibe yagaruka
mu mukino, aho ku munota wa 90 w’umukino Mpiana Monzinzi Platin wari winjiyemo
asimbuye yabuze igitego asigaranye n’umuzamu wa Green Eagles, Justin Munyikwa. Umukino
waje kurangira ikipe ya Green Eagles FC yo muri Zambia yegukanye umwanya wa
Gatatu, itsinzi 2-0. Ikaba ihise yegukana 10,000 by’amadorari.
Kapiteni wa AS Maniema nomero 18 ari ku mupira
Abakinnyi 11 babanjemo ku
ruhande rwa AS Maniema (DR Congo)
Matumele Monzobo Arnold
(GK 33), Ngimbi Mvumbi Merceil (C 18), Bonaventure Mbuka 6, Mapumba Kantomba
Marcel 23, Abedi Masudi Debaba 17, Atibu Radjabu Johnson 20, Lema Sumaka 12,
Lompala Bokamba Peter 14, Likwela Yemaya Denis 8, Kilangalanga Pame Glody 9 na
Basiala Amongo Agee.
Abakinnyi ba AS Maniema bakurikiye umupira
Abakinnyi babanjemo ku
ruhande rwa Green Eagles:
Justin Munyikwa (GK) 16,
Warren Kunda 21, Michael Mwenya 15, Samson Chilupe 30, Gift Wamundila 5, Samson
Manyepa 4, Amity Shamende 26, Mukabanga Siambombe 25, Edward Mwamba 35, Tapson
Kaseba (C)10 na Spencer Sautu.
Inkuru ya Paul Mugabe
PHOTOS: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO