RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Green Eagles yegukanye umwanya wa Gatatu itsinze AS Maniema- AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/07/2019 16:44
0


Wari umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu aho ikipe ya Green Eagles yo muri Zambia iwegukanye itsinze AS Maniema yo mu gihugu cya DR Congo iyitsinze 2-0, ikaba ihise yegukana 10,000 by’amadorari.



AS Maniema igeze aha yarasezereye APR FC yo mu Rwanda iyitsinze Penaliti 4-3, nyuma yo kurangiza iminota 90 banganya 0-0 naho Greeen Eagles isezerera Gormahia yo muri Kenya.

Nomero 30 wa Green Eagles na 24 wa AS Maniema

Ni umukino watangiye saa 14h zuzuye aho ikipe ya Green Eagles yakoze impinduka mu bakinnyi yari isanzwe ibanzamo aho yakuyemo abakinnyi bane bose babanzamo hari umuzamu wabo wa mbere Sebastian Mwange na Kapiteni wayo Ceaser Hakaluba.

Abakinnyi ba AS Maniema bakurikira umupira

Uyu mukino ni umukino amakipe yombi yakinaga imipira miremire (Long Pass) aho bose bashakaga gutsinda ibitego bakoresheje imipira miremire, ku munota wa 28 byaje guhira ikipe ya Green Eagles yaje kubona igitego nyuma yo gusohoka nabi ku muzamu wa AS Maniema Matumele Monzobo maze Edward Mwamba afungura amazamu. Bagiye kuruhuka Green Eagles iri imbere aho yari iyoboye n’igitego kimwe ku busa.

Mpiana Monzizinzi umukinnyi wa AS Maniema wambaye 24 ari guhatanira umupira n'umukinnyi wa Green Eagles 

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yose yatakana cyane ariko AS Maniema ikata cyane izamu rya Green Eagles iciye ku ruhande rw’ibumoso rwanyuragaho kapitini wa AS Maniema, Ngimbi Mvumbi Marcel.


Ikipe ya Green Eagles nyuma y’iminota 15 y’igice cya kabiri yagarutse iri hejuru cyane ndetse igacunga amakosa ya AS Maniema ikayabyaza umusaruro. Ku munota wa 69 rutahizamu wa Green Eagles yaje gutera umupira maze Matumele Monzobo agarura umupira, Amity Shamende wari uhagaze neza ashota mu izamu abona igitego cya kabiri cya Green Eagles.


Amakipe yombi yakomeje aratakana aho AS Maniema yashaka kureba ko yakwishyura igitego ngo ibe yagaruka mu mukino, aho ku munota wa 90 w’umukino Mpiana Monzinzi Platin wari winjiyemo asimbuye yabuze igitego asigaranye n’umuzamu wa Green Eagles, Justin Munyikwa. Umukino waje kurangira ikipe ya Green Eagles FC yo muri Zambia yegukanye umwanya wa Gatatu, itsinzi 2-0. Ikaba ihise yegukana 10,000 by’amadorari.

Kapiteni wa AS Maniema nomero 18 ari ku mupira 

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa AS Maniema (DR Congo)

Matumele Monzobo Arnold (GK 33), Ngimbi Mvumbi Merceil (C 18), Bonaventure Mbuka 6, Mapumba Kantomba Marcel 23, Abedi Masudi Debaba 17, Atibu Radjabu Johnson 20, Lema Sumaka 12, Lompala Bokamba Peter 14, Likwela Yemaya Denis 8, Kilangalanga Pame Glody 9 na Basiala Amongo Agee.

Abakinnyi ba AS Maniema bakurikiye umupira

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Green Eagles:

Justin Munyikwa (GK) 16, Warren Kunda 21, Michael Mwenya 15, Samson Chilupe 30, Gift Wamundila 5, Samson Manyepa 4, Amity Shamende 26, Mukabanga Siambombe 25, Edward Mwamba 35, Tapson Kaseba (C)10 na Spencer Sautu.

 Andi Mafoto:



Inkuru ya Paul Mugabe

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND