RFL
Kigali

Liza Kamikazi yasohoye indirimbo ‘Pale’ ibwira abizera ko aho bagana ari heza-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2019 14:43
0


Umuhire Solange wamenyekanye mu ruhando rw’abanyamuziki ku izina rya Liza Kamikazi, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Pale’ bisobanuye ‘Hariya cyangwa Iyo’. Ni indirimbo yavuzemo ko hano ku isi atari iwacu ahubwo abemer’Imana bari mu rugendo rugana heza.



Iyi ndirimbo ‘Pale’ yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019, igizwe n’iminota ine n’amasegonda 47’. Ni indirimbo yanditse afatanyije n’umuhanzi Mani Martin wanditse inkikirizi, maze Liza Kamikazi yandika ibitero biyigize.

Kamikazi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Indirimbo nshya’ yatangarije INYARWANDA, ko yandika iyi ndirimbo ‘Pale’ yashakaga kubwira abantu ko ku isi atari ho mu rugo ahubwo ko bari mu rugendo ndetse ko bagana heza.

Yagize ati “Nashakaga kuvuga ko hano mu isi atari iwacu ahubwo turi mu rugendo. Kandi ko twe abizera Imana aho tugana ari heza kuko nta kibi kibayo kwa Data wo mu ijuru.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'PALE' YA LIZA KAMIKAZI

Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Pale’ isubiza abantu mu ntege igakebura abarangaye ku girango ‘twese dutumbere iyo tugana’.

Kamikazi si izina rito mu muziki Nyarwanda, yibukwa na benshi mu ndirimbo z’urukundo n’izakomoje ku buzima busanzwe nka “Nkiri muto”, “Rahira” yakoranye n’umunyamuziki The Ben, “Kirenga”, “Iyizire” yakoranye na Mike Karangwa n’izindi nyinshi.


Liza Kamikazi yashyize ahagaragara indirimbo yise 'Pale' yanditse afatanyije na Mani Martin

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'PALE' YA LIZA KAMIKAZI YASHYIZE HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND