RFL
Kigali

TUBAMENYE: Burner umuhanzi ukizamuka urangije muri UR-Nyarugenge Campus ukora injyana ya HIP HOP afite indirimbo 3-ZUMVE

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:16/07/2019 15:57
1


Mudahigwa Eric ukoresha izina rya Burner mu buhanzi, ni umuhanzi ukizamuka urangije mu bijyanye n’ubwubatsi Building Construction Technology (BCT) muri kaminuza y'u Rwanda muri College y’ubumenyi n'ikoranabuhanga mu ishami rya Nyarugenge, akaba afite indirimbo 3 zikoze mu buryo bw'amajwi (audios).



Mudahigwa Eric ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Burner ari kwandika igitabo gisoza icyiciro cya mbere cya kaminuza (Bachelor) dore ko agiye kurangiza kaminuza mu bijyanye n'ubwubatsi "Building Construction Technology (BCT)" bivuze ko agiye kurangiza muri uyu mwaka w'amashuri wa 2018/2019. Afite impano yo kuririmba mu njyana ya HIP HOP aho amaze gukora indirimbo zigera kuri eshatu mu buryo bw'amajwi (Audios).

Uyu musore ufite icyizere cyo kuzagera kure yatangarije Inyarwanda.com ko akenshi yagiye ahura n'imbogamizi zirimo kugenda abura promotion ndetse bigahumira ku mirari kuba yarigaga amasomo twavuga asa nagoye asaba kuyaha umwanya munini ndetse yiga igihe cyose. Burner atangaza ko ubu ubwo asa nukiranutse n'amasomo yizera ko bisa nibigiye gukemuka akazamura impano ye kuko kwiga unarimba bitandukanye no kuba wakora ibindi unakora ubuhanzi. Uyu musore ahamya ko agiye gukora ibyo yize bijyane n'ubwubatsi ariko n'umuziki agiye kuwushyiramo imbaraga.Burner umuhanzi ukizamuka 

Indirimbo za Burner iya mbere ni 'Iyo utahaba' yifashishije Puff G muri korasi, iya kabiri ni 'Umurongo' yifashishije SunP na Puff G zose zikaba zarakozwe na Trackslayer mu nzu itunganya umuziki ya Touch Music Entertainment. Indirimbo ya Burner ya gatatu ni 'Iminsi' yakozwe na producer Ragaff

Kanda hano wumve Indirimbo ya Burner Iyo utahaba

Kanda hano wumve indirimbo ya Burner Umurongo

Kanda hano wumve indirimbo ya Burner Iminsi

Inyarwanda Music ikaba yakiriye uyu musore urimo kwinjira muri Industry ya muziki tumwifuriza ishya n'ihirwe muri uru rugendo. Akeshi biragoye kubona umuntu wize muri kaminuza nk'iyi kenshi twafata nk'iya mbere mu Rwanda ufite intumbero nk'iyo uyu musore afite, gusa ahamya ko kubera urukundo akunda impano y’ubuhanzi abona bishoboka yuko yazagera kure hashoboka dore ko indirimbo ze zakozwe n'umu producer ukomye muri iyi njyana ya Hiphop ariwe Trackslayer. Uyu musore agiye kubona impamyabumenyi y'icyiro cya mbere cya Kaminuza (Bachelor) muri Building Construction Technology (BCT).

Muri Gahunda za Inyarwanda Music iya mbere ni ukubamurikira abahanzi bakiri bashya muri iyi industry ya Muziki Nyarwanda. Inyarwanda Music ikaba idaheje n'undi wese waba ufite ibihangano ashaka kugeza ku banyarwanda ko yatugeraho abinyujije kuri iyi email info@inyarwanda.com tukamufasha kubisangiza abanyarwanda.Tunabashikariza gusura urubuga rwa inyarwanda music ari rwo www.music.inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera Innocent 4 years ago
    ewana burner courage kbsa bizaza bro nugukora cyane ft zikba nyinshi





Inyarwanda BACKGROUND