RFL
Kigali

Uwahoze ari umukinnyi wa Afrika y'Epfo Marc Batchelor yishwe arashwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/07/2019 12:24
0


Marc Batchelor wakiniye amakipe akomeye yo muri Afrika y'Epfo nka Kaizer Chiefs, Orlando Pirates, Mamelodi Sundowns ndetse n’ikipe y’igihugu ya Afrika Yepfo yiciwe mu mujyi wa Johannesburg hafi yiwe arashwe n'abantu bataramenyekana.



Ibi byamenyekanye ubwo umupolisi yageze imbere y’ihahiro (Super Market) maze abona imodoko imbere yaryo itari kwinjira cyangwa ngo isohokoke maze arahegera ngo arebe, nyuma ni bwo yaje kubona Marc Batchelor yarashweho amasusu menshi cyane. Uyu mupolisi yatangaje ko yahageze nka nyuma y’amasaha atatu Marc Batcelor amaze kwitaba Imana.

Imodoka nyakwigendera Marc Batchelor yarasiwemo

Col Lungelo Dlamini umuvugizi wa Polisi yemeje iraswa ry’uyu wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Afrika y'Epfo, aho yavuze ko yarashwe n’abantu babiri baje kuri moto bitwaje intwaro, maze bamurasa amasasu menshi cyane kugeza apfuye. Yavuze ko yapfiriye mu modaka ye, ataragera kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi kandi yatangaje ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba ari inyuma y’iraswa rya Marc Batchelor, aho hari abamaze gufatwa bacyekwaho ubufatanyacyaha muri iri yicwa rya nyakwigendera Batchelor.

Marc Batcelor yakiniye amakipe atandukanye nka: Orlando Pirates, Kaizer Chiefs, Mamelodi Sundowns, Maroka Swallows, SuperSport United ndetse na Bafana-Bafana ikipe y’igihugu y’Afrika y'Epfo. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND