RFL
Kigali

Padiri Uwimana Jean François akaba n’umuraperi mu muziki watumiwe mu gitaramo mu Budage yamaze kwerekezayo –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/07/2019 9:02
0


Padiri akaba n’umuhanzi wo mu njyana ya Hip Hop, Uwimana Jean François, Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2019 yaraye afashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cy’u Budage, aho yitabiriye iserukiramuco rikomeye mu Budage yatumiwemo nk’umwe mu bahanzi bakomoka muri Afurika bagomba gususurutsa abazaryitabira.



Padiri Uwimana akaba wahagurutse mu Rwanda yerekeza  mu Budage, agiye kuririmba mu iserukiramuco ‘African Festival’ rizaba tariki ya 15 kugeza 30 Nyakanga 2019. Uyu ubwo yaganiraga na Inyarwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019 akaba yadutangarije ko yamaze kugera ku mugabane w’Uburayi aho yari ari kubarizwa muri Amsterdam yitegura guhaguruka n’indi ndege imugeza mu mujyi wa Berlin ho mu Budage aho ari bube atuye mbere yuko iri serukiramuco ritangira.

Uyu mupadiri ukora muzika muri iyi minsi by’umwihariko akiharira kuba akora muzika ya Hip Hop yatangarijeInyarwanda ko yishimira kuba yarisanishije n’urubyiruko mu rwego rwo kogeza umurimo w’Imana. Aha yagize ati” Mu kiliziya tugira injyana zituje, hanyuma mbona abantu bakunda gusimbuka ni uko nafashe injyana yasimbuka ariko nkaririmba ibyo turirimba mu kiliziya ariko mu njyana zisimbuka kuko nizo urubyiruko zikunda.”

PadiriPadiri

Padiri ubwo yari agiye guhaguruka mu RwandaPadiriPadiri ubwo yari ageze Amsterdam,...

REBA HANO IKIGANIRO PADIRI YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND