Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya APR FC yatsinze Green Eagles yo muri Zambia igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda rya gatatu (C) ry’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 riri kubera mu Rwanda.
Mu mikino ibiri APR FC imaze gukina ifite amanota atandatu, ibitego bibiri izigamye ndetse ikaba inayoboye itsinda rya gatatu (C). Nyuma y'umukino INYARWANDA TV yaganiriye na Niyonzima Olivier Sefu umwe mu bakinnyi bakiniye Rayon Sports FC.
Mu kiganiro kigufi Sefu yaduhaye yibukije aba Rayon ko nibahura atazajenjeka. Ati: "APR ni ikipe nziza batwakiriye neza ntakibazo twigeza tugira kuva twahagera niyompamvu ubona twisanze tukaba turi gukinaneza ndashimira abo twasanze kuko baratubaniye."
Tumubajije icyo azakora umunsi Rayon Sports yahuye na APR FC. Sefu yakomeje agira ati: "Niko kazi, ni cyo APR FC yanguriye ni ukuyifasha kugera kuri byinshi nimpura na Rayon Sports FC nzakora akazi kajye kuko niko banzaniye, ntabwo nzajyamo ngo njenjeke nzakina umupira nsanzwe nkina kugira ngo mpe ikipe yanjye intsinzi."
Sefu wabonye ikarita y'umuhondo mu muino wabahuje na Green Eagles
Djabel yatangaje ko n'ubwo umukino wabahuje na Green Eagle wabakomereye ndetse bagakora amakosa bizeye kuyakosora mu mikino itaha. Umutoza Mulisa mu kiganiro n'itangazamakuru yadutangarije ko n'ubwo bagifite ibibazo byo gutsinda, gusa abona ikipe ya APR imeze neza ndetse ku mukino wa nyuma ashobora gukora impinduka mu rwego rwo kugerageza abakinnyi bose.
Reba ikiganiro twagiranye na Sefu, Djabel n'umutoza Jimmy Mulisa
TANGA IGITECYEREZO