RFL
Kigali

Samsung mu mazi abira nyuma y'ubutekamutwe bwo kubwira abakiriya bayo ko telephone zayo ko ntacyo amazi yazitwara

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:5/07/2019 1:36
0


Samsung iri mu bigo bikora ibikoresho by’ikoranabuhanga biri ku isonga ku isi yose. Kuri ubu yajyanywe mu rukiko na Australian Competition and Consumer Commission (ACCC) ishinzwe kurengera abaguzi aho ishinjwa gutekera umutwe abakiriya.



ACCC Komisiyo ishinzwe kurengera abaguzi bo mu gihugu cya Australia yajyanye mu nkiko uruganda rwa Samsung irushinja kubeshya abaguzi ibinyujije mu itangazo ryamamaza ryuzuyemo amarengushyo n'ibitangaza ko telefone zayo zifite ubushobozi bwo kumara umwanya mu mazi y’inyanja ndetse n'ayo muri pisine ntizigire ikibazo na kimwe.

ACCC yatangaje ko ko iki kigo cyatanze itangazo rivuga ko telefone nka Note 7, A8 na S10 zifite IP68 nk’ikoranabuhanga rizifasha guhangana n’amazi ku buryo umuntu ashobora kumara iminota igera kuri 30 ntihagire ikibazo zigira. Gusa aha ntawabitindaho kuko birashoboka gusa ntibimenyerewe ko icyuma kiri electronic cyagera mu mazi nta bundi bwirinzi butuma cyitagerwaho n'amazi ngo kireke kwangirika ari nabyo byatumye Samsung ijyanwa mu rukiko.

Image result for images of samsung note 7 in waterACCC ishinja Samsung kwifashisha amatangazo ashitura abantu abizeza ibitangaza bidashoboka mu rwego rwo kubashitura ngo bagure ibicuruzwa byabo. Ibi byafashwe nk'ihohotera ryakorewe abaguzi, ari nabyo byatumye ACCC yigaragaza nka Komisiyo irengera abaguzi bo muri Australia nk'uko tubikesha ikinyamakuru cya CNN. ACCC mbere yo gutanga ikirego yerekanye amatangazo agera kuri 300 yanyujijwe mu bitangaza makuru bitandukanye harimo televiziyo n'amaradio kuva muri Gashyantare 2016. Samsung yashyize itangazo ku rubuga rwayo rivuga ko itashishikarije abafite telefone za S10 kuzishyira mu mazi ahubwo ari uburyo bwo kubabwira ubudahangarwa bwa telephone batunze ko ari agatangaza.

Image result for images of samsung note 7 in water

Ikigo cya Samsung cyanze kuva ku izima dore ko cyatangaje ko kiteguye kwisobanura ku kirego cyarezwe. Samsung iramutse itsinzwe iki kirego izacibwa miliyoni 7$. Ikigo cya Samsung ni cyo cya kabiri muri Australia mu gucuruza telefone nyinshi nyuma ya Apple yacuruje izisaga miliyoni enye umwaka ushize. Samsung ibaye ikigo cya kabiri gicuruza telefone kijyanwe mu rukiko mu buryo bwo kurengera inyungu z'abakiriya nyuma ya Apple yashinjijwe kwima amahirwe abakiriya bayo yo kwisanzura kubera ibicuruzwa bya Apple bikoresha programs zikorwa na Apple gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND