RFL
Kigali

CYCLING: Shampiyona ya 2019 irakinwa mu mpera z’iki Cyumweru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/06/2019 10:48
0


Kuva kuwa 22 kugeza ku wa 23 Kamena 2019 hazakinwa shampiyona mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, irushnwa ritegurwa na n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) n’abaterankunga bakorana.



Shampiyona y’u Rwanda 2019 izatangirira i Nyamata tariki 22 Kamena 2019 aho abazitabira isiganwa bazakina igice cy’aho buri mukinnyi aba asiganwa n’ibihe ku giti vcye (Individual Time Trial), gahunda izatangira saa yine (10h00’) mu mujyi wa Nyamata.

Kuri uyu munsi wa mbere wa shampiyona 2019 ifitwe na Munyaneza Didier, hazaba harimo ibyiciro bitatu birimo; abakobwa, abahungu bari munsi y’imyaka 19 ndetse n’abahungu bakuru n’abari munsi y’imyaka 23 (Elite & U23).


Shampiyona izakinwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru

Mu cyiciro cy’abakobwa (Women Category), buri mukinnyi azakora ibilometero 25 (25 Km) mu nzira ya Nyamata-Mbyo-Nyamata kimwe n’bahungu bakiri bato (Juniors).

Abakinnyi bari mu cyiciro cy’abagabo bakuru n’abari munsi y’imyaka 23 bazakora intera ya kilometero 41.8 (41.8 Km) aho bazakora umuhanda wa Nyamata-Ramiro-Nyamata.

Ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2019 ubwo hazaba hasozwa shampiyona 2019, hazakinwa gusiganwa muri rusange (Road Race) aho ibyiciro byose bazajya bahaguruka kuri sitade Amahoro bakongera bagahagaruka nyuma basoza.


Shampiyona izasozwa ku Cyumweru abakinnyi bakuru balora intera ya kilometero 125

Ku bahungu bakiri bato; bazakora urugendo rwa kilometero 100 na metero 400 (100.4 Km) mu muhanda wa Stade Amahoro-Prince House-Sonatube-Nyanza ya Kicukiro-Nyamata-Ramiro-Nyamata-Kicukiro-Sonatube-Chez Lando-Stade Amahoro.

Icyiciro cy’abakinnyi bari mu cyiciro cy’abahungu bakuru n’abari munsi yimyaka 23, bazakora urugendo rungana na kilometero 125 (125 Km). Aba bakinnyi bazakora urugendo rungana n’urwo barumuna na bashiki babo bazaba bakoze ariko bongereho kuzenguruka i Remera inshuro eshatu (3 Laps). Bazahaguruka saa tatu n’iminota itanu (09h05’) mu gihe bagenzi babo bazaba bahagurutse saa tatu (09h00’).


Munyaneza Didier niwe ubitse shampiyona 2018

Nyuma yo gukora urugendo rwa Stade Amahoro-Prince House-Sonatube-Nyanza ya Kicukiro-Nyamata-Ramiro-Nyamata-Kicukiro-Sonatube-Chez Lando-Stade Amahoro, bazongeraho rwa Stade Amahoro-Kimironko-Kibagabaga Hospital-MTN-RDB-Airtel Tigo-Stade Amahoro urugendo bazakora inshuro eshatu (3 Laps).

Mu 2018, Munyaneza Didier yatwaye shampiyona yo mu muhanda (Road Race) mu gihe mu gusiganwa n’ibihe (ITT) irushanwa ryatwawe na Areruya Joseph.



Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph akina mu bana bakiri bato

Mu bakobwa, shampiyona yo mu muhanda yatwawe na Nirere Xaverine (Les Amis) mu gihe mu bahungu bato yatwawe na Habimana Jean Eric (Fly Cycling).

Mu gusiganwa n’ibihe (ITT), Uwihirwe Byiza Renus yari yahize abakiri bato (abahungu) ubwo yari muri Muhazi Cycling Club mu gihe Tuyishimire Jacqueline (Benediction Club) yari yatwaye ITT mu bakobwa.

Amakipe icyenda (9) niyo azitabira shampiyona 2019 ari yo; Fly Cycling Club, CCA, Muhanzi CC, Kigali CC, Kayonza Young Stars Cycling Team, Les Amis Sportifs, Benediction Excel Energy Continental Team, Karongi Vision Sport Center na Nyabihu Cycling Team.
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND