RFL
Kigali

Umunyamabanga Mukuru wa Federasiyo ya Tennis mu Rwanda Habimana Valens yatangije ku mugaragaro irushanwa ryo kwibuka muri Tennis

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/06/2019 19:58
0


Mu gihe amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda ategura gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, RTF ryatangije ku mugaragaro imikino yo kwibuka.



Ku ncuro ya 25 Federation ya Tennis, RTF iribuka abari abakinnyi ba Tennis bagera ku 9 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bakinaga uyu mukino mu gihe hakiri igikorwa cyo gushaka abandi.

Habimana Valens umunyamabanga wa Federasiyo ya Tennis

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 8 Kamena 2019 ku bibuga bya Tennis imbere ya Sitade nto ya Remera mu kiganiro n’itangazamukuru umunyamabanga wa Federasiyo ya Tennis, Habimana Valens yasobanuye uko iri rushanywa rizaba rimeze. Yavuze ko iki gikorwa kirimo ibyiciro byinshi bitandukanye.

Yagize ati:”Iri ni irushwanwa dutangije ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ubu dufite irushanwa rizamara ibyumweru bitatu, ku gikorwa cyijyanye no kwibuka turabikora icyumweru kimwe, ariko irushanwa muri rusange rizarangira takili ya 26 Kamena”.

Yakomeje avuga ko by’umwihariko Federasiyo ya Tennis mu Rwanda yibuka abakinnyi 9 bahoze bakina Tennis. Ati:” Mu kwibuka turibuka abakinnyi 9 bazize Jenoside mu gihe tugikora ubushakashatsi kugira ngo tumenye abandi, kugira ngo nabo bajye bibukwa muri iki gikorwa. Turifuza ko iri rushanwa umwaka utaha rizitabirwa ku buryo burenze ubu ngubu. Dukomeze kwibuka twiyubaka”.

Umunyamabanga wa Federasiyo ya Tennis n'abahagarariye abafatanyabikorwa ba RTF

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abafatanya bikorwa ba Federasiyo ya Tennis mu Rwanda ari bo RADIANT (Society y’ubwishingizi mu Rwanda), Rwanda Stock Exchange (Isoko ry’imari n’imigabane) ndetse na BRD (Bank itsura amajyambere y'u Rwanda) hamwe n’itangazamaukuru ryari ryatumiwe.

Abafatanyabikorwa ba Federasiyo ya Tennis bijeje abanyamakuru na Federasiyo ya Tennis mu Rwanda imbere y’itangazamakuru ko iki gikorwa cyo gutera inkunga bazakomeza kugikora mu rwego rwo gufatanya n'iyi Federasiyo mu kuzamura ireme rya Tennis mu Rwanda.

Nyuma y'iri rushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, hazatangira irushanwa rizamara ibyumweru bibiri rizitabirwa n’ibihugu birenze 15 bituruka ku migabane itandukanye.

Ni irushanywa ririmo ibyiciro bitatu, icyiciro cya mbere cyirimo ababigize umwuga abagore ndetse n’abagabo (Professionals) bakazakina singles ndetse na doubles (Singles bakina umwe kuri umwe naho Doubles bakina ari babiri kuri babiri). Icyiciro cya kabiri ni icy’abatarabigize umwuga, Senior (kirimo abafite imyaka guhera kuri 60 kuzamura), icyiciro cya gatatu ni icyiciro cya nyuma kikaba kirimo abana batarengeje imyaka 18.


Iri rushanwa ryo kwibuka rizamara icyumweru kimwe akaba ari irushanwa rigomba kwitabirwa n'abantu 180 abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga mu byiciro bitatu ari byo abana (Under 18), Senior ndetse na Professionals.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND