RFL
Kigali

Abanyamakuru bakora imyidagaduro bakoze inteko rusange yabo ya mbere biyemeza kurwanya akajagari kari muri iki gisata

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2019 18:02
0


Abanyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro ni bamwe mu bamaze kwerekana ko bafite ababakurikira benshi. Kimwe mu byo abantu bashinjaga iki gisata ni uko abagikoreramo akenshi babaga badafite umurongo ngenderwaho cyangwa hakagaragaramo akajagari. Ibi byatumye abasanzwe bakora imyidagaduro bishyira hamwe mu rwego rwo kugaca.



Uku kwishyira hamwe kwatumye havuka ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro rizwi nka ”Rwanda Showbiz Journalists Forum” ryatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019 rifite umugambo guca akajagari kagaragara mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu kurengera abakora uyu mwuga bya kinyamwuga ndetse no gufasha abo bakorana ya buri munsi gutandukanya umunyamakuru w’imyidagaduro n’uwiyita we.

Usibye iyi ngingo kimwe n’izindi nyinshi zatumye havuka iri huriro ariko kandi ni ihuriro ryari rikenewe kugira ngo abanyamakuru bakora muri iki gisata bagire aho bahurira baganira ku bibazo byabo ndetse bakanabigeza ku bashobora kubafasha muri rusange. Izi ngingo zose kimwe n’izindi nyinshi, zaganiriweho mu nama yahuje abanyamakuru barenga 40 bakora imyidagaduro bari bateraniye mu cyumba cy’inama cya RALC i Remera mu gitondo cy'uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019.

Aha usibye gufungura ku mugaragaro iri huriro ry'abanyamakuru b'imyidagaduro, hanabayeho igikorwa cyo kwakira abanyamuryango bashya 23 biyongera ku banyamuryango 20 batangije iri huriro. Kugeza ubu iri huriro rigizwe n’abanyamakuru 43 kimwe n’abandi bazagenda baryinjiramo mu minsi iri imbere. Muri iyi nama abanyamakuru bagaragaje kutishimira kuba mu bihembo bihabwa abanyamakuru bakoze neza mu Rwanda hatajya hagaragaramo abanyamakuru b’imyidagaduro nyamara iki gice ari kimwe mu bigize 60% y’ibiganiro bibera ku bitangazamakuru binyuranye.

Abanyamakuru muri iyi nama bagaragaje ko bagifite imbogamizi zinyuranye bahura nazo zirimo kutagira amahugurwa ahagije, kutagira aho bakorera hahoraho hari ibikoresho kimwe n’ibindi bibazo bisaba amikoro nk'uko byagaragajwe n’abayobozi banyuranye b’iri huriro. Izi mbogamizi bagaragaje kimwe n’ibindi binyuranye komite yemeye ko igiye kubikorera ubuvugizi ku buryo mu minsi ya vuba bizaba byakemutse.

Bwana Nsanzabaganwa Modeste wari uhagarariye Minisiteri y’umuco na Sports (MINISPOC) akaba ari umuyobozi muri yuniti (Unit) ishinzwe kubungabunga imivugire y’ururimi no kuruteza imbere (Director of Laguage, Protection and Promotion unit) yashimye igitekerezo ubuyobozi bw’uru rugaga rwagize. Yashimye intambwe aba banyamakuru bateye kuko ari imwe mu zigamije gukosora no kunonosora amakosa yagaragaraga mu gice cy’imyidagaduro aho wasangaga harimo ibisa n’akajagari ariko ubu bikaba bigiye gukosorwa.

Bwana Modeste yavuze ko usibye n’amwe mu makosa agaragara bigendeye ku bunyabwuga bucye bamwe bagaragaza, ngo usanga harimo n’andi makosa menshi agendeye ku myandikire n’imivugire y’ikinyarwanda ku buryo usanga bigira ingaruka ku bakiri bato bakurikira ibitangazamakuru bitandukanye. MINISPOC nka Minisiteri ifite Siporo n’umuco mu nshingano zayo yemereye urugaga kuzatanga amahugurwa ku banyamakuru bibumbiye muri iri huriro mu buryo bwo kurushaho kunoza ibyo bakora.


RALCRALCRALC

Abanyamakuru b'imyidagaduro baganira muri iyi nama,...

RALC

Nsanzabaganwa Modeste umukozi wa RALC wari uhagarariye MINISPOC muri iyi nama

RALC

Ntirenganya Gentil Gedeon umuyobozi w'akanama nkemurampaka ni we waganirije abanyamuryango abasobanurira iby'uyu muryango,...

Emmy

Emmy Nsengiyumva umuyobozi wungirije w'iri huriro ni we wari uyoboye iyi nama,...

RALC

Joel Rutaganda umuyobozi w'ihuriro 'Rwanda Showbiz Journalists Forum'

AMAFOTO: Nsanzabera Jean Paul






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND