RFL
Kigali

UR-Nyarugenge: Chorale Pastor Bonus igiye gukora igitaramo gikomeye yise 'Big Sing Concert 2019'

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:7/05/2019 19:28
2


<<Ni muyisingize kandi muvuze ingoma kandi muhamirize,muyisingize mucuranga ibinyamirya, muvuza n'imyirongi>> "ZABURI 150:4" Iyo ni insanganyamatsiko y'igitaramo gikomeye cyiswe 'Big Sing Concert 2019' cyateguwe na Chorale Pastor Bonus kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019.



Chorale Pastor Bonus ibarizwa muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyarugenge College y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (CST) mu cyahoze ari KIST (Kigali Institute of Science and Technology). Korali Pastor Bonus ikorera umurimo wayo muri Communaute Catholique Saint Paul UR-Nyarugenge campus. Yatangiye gutambutsa ubutumwa bwigisha ijambo ry’Imana binyuze mu kuririmba muri 2001 ubwo iri shuli ryari rikiri KIST. 

Nyuma yaje gushinga imizi neza muri 2007 kugeza ubu. Magingo aya yarasugiye irasagamba kuko isigaye ikora ibitaramo bikomeye ikaba ijya iririmba kuri Paruwasi Catheraral ya Saint Michel. Ifite abarimbyi bagera kuri 90, bose bakaba biga muri iyi kaminuza y’u Rwanda mu mashami atandukanye. 


Igitaramo cya korali Pastor Bonus giteganyijwe kuri uyu wa 11 Gicurasi 2019 kuva Saa munani z'amanywa muri UR-Nyarugenge Campus muri salle iri mu nyubako ya Muhabura izwi ku izina rya P001 akaba ari yo Kizito aherutse gutaramiramo ubwo yakoreraga igitaramo muri iyi kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyarugenge. Muri iki gitaramo iyi korali izafashwa n'umuririmbyi witwa Denis uririmba indirimbo zo guhimbaza Uwiteka.

Imyiteguro y’igitaramo irarimbanije kuko kibura iminsi igera kuri 3 ngo kibe. Umuyobozi wa Chorale Pastor Bonus yatangarije Inyarwanda.com ko iki gitaramo bamaze igihe bagitegura. Ahamya ko bazaha impamba iremereye abazitabira iyi concert. Twamubajije niba bazishyuza atubwira ko kwinjira ari Ubuntu nk'uko bigaragara kuri afiche y'iki gitaramo.Yavuze ko bakomeje kurarika abanyeshuri ndetse n'abandi batari abanyeshuri bo muri iyi kaminuza ngo bazaze bumve ijambo ry’Imana mu ndirimbo ziryoheye amatwi. 

Twamubajije imbogamizi bajya bahura nazo mu gukora uyu murimo w’Imana kandi ari n'abanyeshuri adutangariza ko biba bigoye kubona umwanya wo kurepeta gusa atubwira ko ibintu byose ari ukwigomwa bafata akanya bagakora repetition kandi ko ntacyo byangiza mu mitsindire y'aba baririmbyi kuko babikora babikunze. Pastor Bonus choir ifite indirimbo zigera kuri 12 zikoze mu buryo bw'amajwi (audios), bakaba bazaziririmba muri iki gitaramo kuri uyu wa Gatandatu ndetse bazaririmba n’izindi zisanzwe za Kiliziya Gatorika. 

Ntabwo ari iyi chorale izaririmba gusa kuko hari n’izindi zikorera umurimo w’Imana muri iyi kaminuza zizaba baje kwifatanya nayo arizo chorale Institia na Youth choir. Pastor bonus choir ifite intumbero yo gukora indirimbo nyinshi muri uyu mwaka ugiye gutangira wa 2019-2020.Chorale Pastor Bonus ushaka kubakurikira umunsi ku munsi wabasanga ku rubuga rwa Facebook ugashakisha chorale Pastor Bonus.



Chorale Pastor Bonus


Igitaramo cya Chorale Pastor Bonus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana theogene4 years ago
    Nanjye nkunda choral ninayompamcu nbashiigukiye gukonera mumurimo wimana ,imana ikomeze kwagura impano zanyu nshuti ,ndabakunze nukuri ,cyaneko ndikubonami nabana twigsnye muri troncome ,uwitwa Jean luoi
  • Uwimana Christine 2 years ago
    Dukeneye indirimbo ziri videos kugirango tuge twiyibutsa





Inyarwanda BACKGROUND