Indwara z’umutima muri iki gihe ziriyongera ku bwinshi, kandi zigahitana benshi. Imwe mu mpamvu nyamukuru y’izi ndwara harimo kuziba kw’imijyana (arteries).
Imijyana ni udutsi duto dutwara amaraso,
ibitunga umubiri ndetse n’umwuka mwiza wa oxygen tuyavana ku mutima tuyajyana
mu bice bitandukanye by’umubiri. Utu dutsi dukomeye cyane kandi dufite
ubushobozi bwo kwiyoroshya no kwiyongera ubunini bitewe n’amaraso ari guca mu
miyoboro yatwo, nta kindi kintu kigomba kuba kirangwa mu miyoboro y’imijyana.
Iyo ibinure, cholesterol kimwe n’ibindi bintu
by’amavuta bibaye byinshi mu mubiri bibura aho bijya, nuko bigatangira kwiyomeka
mu miyoboro y’imijyana, bikaba byayitera kuziba, ndetse no kugabanya amaraso
acamo.
Uko cholesterol iba nyinshi niko ifunga imiyoboro y’imijyana bityo amaraso ntatambuke, Iyo amaraso aca mu mijyana (arteries) agabanutse bitera indwara yitwa atherosclerosis. Gufungana kw’imijyana bigenda biza gahoro gahoro bitewe n’ibyo urya ndetse n’uko ubayeho. Inkuru nziza ni uko hari ibyo kurya byagufasha mu kurinda gufungana no kwangirika kw’imijyana, bityo bikaba byanakurinda indwara z’umutima.
Amafunguro yagufasha gusukura imijyana ni aya
akurikira:
Pomme : zikungahaye ku bwoko bwa fibres zizwi
nka pectin, zizwiho kugabanya urugero rwa cholesterol mbi mu maraso. Ubu
bushobozi pomme zibugeraho binyuze mu gutuma umwijima ukoresha iri mu maraso aho
gukora indi, bityo urugero rwa cholesterol rukagabanuka.
Flavonoids ziboneka ku rugero ruri hejuru muri
pomme, zifasha mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.
Potasiyumu na manyeziyumu ibonekamo nayo irinda umuvuduko ukabije w’amaraso. Kurya
pomme imwe ku munsi ni ibanga ryo kugira imijyana isukuye neza no kurwanya
indwara z’umutima. Ni ngombwa kurya imaze igihe gito isaruwe kandi yahinzwe mu
buryo busanzwe.
Avoka: zikize cyane ku binure bifitiye akamaro
umubiri n’izindi ntungamubiri zifasha mu kwikiza cholesterol mbi no kongera
urugero rwa cholesterol nziza. HDL (High Density Lipoproteins) ni ubwoko bwa
cholesterol nziza ifasha mu gusukura imijyana no kurinda ko hari ibyajyamo
bigatuma iziba.Igice kimwe kibonekamo ibinure na cholesterol ifitiye akamaro
kanini ubuzima
Vitamini E iboneka muri avoka ifasha mu kwikiza no gusohora cholesterol mbi, kimwe n’ibindi nka potasiyumu ifasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso. Ugomba kurya byibuze igice cy’avoka buri munsi, ukaba wanayisimbuza margarine ku mugati niba ufite ikibazo cy’ibiro byinshi.
Tungurusumu: zifite ubushobozi karemano bwo gusukura
udutsi dutwara amaraso. Zikize cyane mu bisukura n’ibisohora uburozi mu mubiri
(antioxidants) bifasha mu kwirinda indwara z’umutima no kuziba kw’imijyana.
Kurya buri gihe tungurusumu zifasha mu
kugabanya urugero rwa cholesterol mbi mu maraso, zifasha mu kongera imiyoboro
y’imijyana, ndetse no gutuma amaraso atembera neza muri rusange. Ushobora
guhekenya udusate 2 twa tungurusumu cg ukaba waziteka mu biryo bisanzwe
The vert/ Green tea: irinda cyane imijyana kuba yakwangirika, Ubushakashatsi bwakorewe ku bayapani, bamwe mu baturage bakunze kunywa iki cyayi cyane bwerekanye ko kunywa icyayi cy’icyatsi kenshi bigabanya indwara zibasira imijyana. Ibinyabutabire bibonekamo nka catechins na polyphenols bifasha mu kurinda imijyana kwangirika.Kunywa udukombe 2 cg 3 ku munsi byagufasha kurinda imijyana yawe kwangirika.
Epinari (Spinach) : zikize ku ntungamubiri nyinshi zitandukanye, zifite n’akamaro gakomeye ku mutima. Imboga za epinari zirinda cholesterol n’ibindi byose byatuma imijyana iziba
Ni isoko nziza ya nitric oxide, iha ubushobozi
imijyana bwo kwirinda ibinure n’ibindi bishobora kwibikamo, ikazirinda
gufungana ndetse no kuvura kw’amaraso, ibi byose bigabanya ibyago byo
kwibasirwa n’indwara z’umutima na stroke.
Vitamin A na vitamin C iboneka muri epinari izifasha
kurinda cholesterol mbi kuba yakwinjira mu mijyana, bityo ikagabanya ibyago byo
kwibasirwa na atherosclerosis. Epinari zibonekamo kandi potasiyumu na aside
folike (folic acid), byose by’ingenzi mu kurwanya cholesterol nyinshi
Niba wifuza kwirinda indwara zifata umutima
ndetse ukifuza ko imijyana yawe yahora isukuye ihate ayo mafunguro twavuze
haruguru
Src: amelioretasante.com
TANGA IGITECYEREZO