RFL
Kigali

Burundi vs Gabon: Abantu ni urujya n’uruza mu mujyi wa Bujumbura, amatike yabaye iyanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/03/2019 10:34
0


Iyi tariki ya 23 Werurwe 2019 ishobora kubera Abarundi amateka mez cyangwa ibabera umunsi mubi bazahora bibuka mu isi y’umupira w’amaguru bitewe n’ibiri buve mu mukino w’ishiraniro bafitanye na Gabon.



Ni umukino wa nyuma w’itsinda rya gatatu (C), ugomba gukinwa mu masha macye ari mbere kuko saa cyenda zuzuye ku masahaya Kigali na Bujumbura (15h00’) umusifuzi araba ahushye mu ifirimbi ngo amashoti n’amacenga bihane umwanya.


Abaturage babyukiye ku murongo batanguranwa kwinjira kare 

Ikipe y’igihugu y’u Burundi irasabwa gutsinda umukino mu gihe byaba byanze ikanganya ikabona inota rimwe imbere ya Gabon isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze.

Bitewe n’imibare ikomeye ku mpande zombie ariko bisa n’ibibarika ku ikipe y’igihugu y’u Burundi, abafana bava imihanda yose bazindukiye mu nkengero z’ikibuga cya Prince Louis Rwagasore kugira ngo bataza gucikwa n’uyu mukino.


Imirongo ni miremire cyane ku buryo kwinjira bikomeye 

Ubwinshi bw’abifuza kureba uyu mukino yaba ababarizwa i Burundi ndetse n’abavuye mu bihugu by’abaturanyi, bwatumye amatike abura ku buryo abenshi baza kuwukurikirana uko abandi baraba bawukurikiye kuri televizo mpuzamahanga zitandukanye aho abafite decoder Canal+ baza kureba kuri Canal + Sport 2.


Abarundi barshka kureba ikipe yabo ibona itike y'igikombe cya Afurika 2019

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi avuga ko ikipe ya Gabon irimo abasore nka Pierre Emerick Aubameyang ukinira Arsenal bamaze iminsi baba muri Panurama Hotel imwe muri hoteli eshatu zikomeye muri iki gihugu. Ikintu gisa naho gikomeye Gabon bakoze nuko iyi hotel bayikodesheje yose kugira ngo bayibemo nta wundi muntu uhageze aza kwaka serivisi.

Itike ya macye y’uyumukino ni ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Burundi mu gihe itike ya menshi ari ibihumbi 50 by’amarundi.

Muri iri tsinda, Mali yamaze kubona itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kuko iyoboye itsinda n’amanota 11 mu mikino itanu.Umukino wa nyuma mu itsinda inafitemo amahirwe igomba gucakirana na South Sudan.

Abarundi ni aba kabiri mu itsinda n’amanota icyenda (9) mu gihe Gabon ibari inyuma n’amanota arindwi (7). Kugira ngo u Burundi bubone itike nuko bwatsinda cyangwa bakanganya na Gabon isabwa gutsinda gusa.


Mbere yo gucakirana na Gabon ikipe y'u Burundi yabanje guhura na perezida Nkurunziza (Yambaye umukara ari hagati)

Amafoto (Abafana): Nzishoes Fabrice/Bujumbura  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND