RFL
Kigali

Gisele Precious yasohoye indirimbo ‘Niwe‘ ishimangira ibyishimo n’umunezero bituruka kuri Yesu Kristo-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/03/2019 14:12
0


Gisele Precious ni umuhanzikazi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba umuhanga cyane mu gucuranga gitari. Ni umunyempano itangaje utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki we. Asengra muri ADEPR Gatenga ndetse umubyeyi we ni umupasiteri muri iri torero. Kuri ubu Gisele Precious yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Niwe'.



Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Werurwe 2019, ni bwo umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gisele Precious yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “NIWE”. Ni imwe mu ndirimbo zigize umuzingo we wa mbere w’amajwi . Avuga ko 'Niwe' ari indirimbo ifite igisobanuro cy’umunezero n’ibyishimo Yesu yatumye abantu bagira nyuma yo kubatura imitwaro yari ibaremereye.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NIWE' YA GISELE PRECIOUS


Mu kiganiro na Inyarwanda.com Gisele Precious yagize ati: “Iyi ndirimbo irimo inkuru y’ibyishimo n’umunezero Yesu yaturemeye, hari imitwaro iremeye (urugero: imitwaro y’ibyaha, imibabaro….) yari ituremereye cyane ariko Kristo abicishije mu nzira y’umusaraba arayidutura.”

Gisele Precious ni umuhanzikazi ukomeje kuzamukana imbaraga nyinshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yari aherutse gushyira hanze indirimbo zitandukanye harimo Imbaraga z’amasengesho, Urampagije n’izindi. Afite gahunda yo gukomeza gukora indirimbo zitandukanye yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Gisele Precious yavuze ko yifuza gukora ibitaramo bibiri bikomeye muri Kigali no mu karere ka Rubavu.

UMVA HANO INDIRIMBO 'IMBARAGA' YA GISELE PRECIOUS

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NIWE' YA GISELE PRECIOUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND