Iserukiramuco rya filime Nyafurika, Mashariki African Film Festival rigiye kuba ku nshuro ya 5 aho abakora filime bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bazaba bitabiriye iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti “sinema mu kugaragaza ubumuntu” (Cinema to enlighten humanity).
Abategura iri serukiramuco ku bufatanye na zacutv.com urubuga rwerekana filime nyarwanda n'izo muri Afrika muri rusange kuri internet (VOD platform) bashyize hanze filime 9 nyarwanda zizahatanira ibihembo byo muri Category yiswe IZ'IWACU. Muri filime zirenga 30 zari zatanzwe hakaba hatoranyijwemo 9 gusa zirimo n'iz'uruhererekane zigomba kuzerekanwa muri iri serurikiramuco ndetse zikanatoranywamo filime nziza kurusha izindi n'akanama nkemurampaka.
Remy Girumugabe uhagarariye akanama katoranyije
izi filime n'abakinnyi yatubwiye ko batoranyije bagendeye ku bintu
bitandukanye birimo uburyo zikozemo n'inkuru
yazo.
Ubusanzwe iri ni iserukiramuco ryitabirwa cyane...
Dore filime 9 zatoranyijwe;
Bugingo yanditswe Apoline Uwimana
Gito yanditswe Apoline Uwimana
Nyabingi yanditswe Jean paul NYANDWI
Les dieux de Karambembe yanditswe Patrick Djuma NIYONZIMA
Rurahiye yanditswe Uzabakiriho Djihad
Seburikoko yanditswe Jones Kenned MAZIMPAKA
Turi bamwe yanditswe Faustin MUNYARUSENYI
City Maid yanditswe Mutiganda wa Nkunda
Umukobwa Samantha yanditswe Hitimana Emmanuel
Abakinnyi bitwaye neza muri izi filime bakaba nabo bazahatanira ibihembo aho hazavanwamo umukinnyi w'umugabo witwaye neza muri 8 batoranyijwe ndetse n'umukinnyi w'umugore witwaye neza muri icyenda batoranyijwe.
Dore urutonde rw'abakinnyi bari guhatanira ibihembo bya Mashariki African Film Festival 2019.
Abakinnyi b’abagabo;
Jean Pierre GASASIRA yakinnye Nyabingi Series
Njoli KAYITANKOLE yakinnye Nyabingi Series
Gratien NIYITEGEKA yakinnye Seburikoko
Ernest KALISA yakinnye Seburikoko
Emmanuel NDAYIZEYE yakinnye City Maid
INYANGE Jean Paul yakinnye Les dieux de Karambembe
Muniru HABIYAKARE yakinnye Gito
Longin Irunga yakinnye Rurahiye
Abakinnyi b’abagore;
AntoineteUWAMAHORO yakinnye Seburikoko
LeocadieUWABEZA yakinnye Seburikoko
Nicole UWINEZA yakinnye City maid
Nadege UWAMWEZI yakinnye City maid
Laura MUSANASE yakinnye City maid
Saphine KIRENGA yakinnye Samantha
Fabiola Mukasekuru yakinnye Bugingo
Husna Umunyana yakinnye Les dieux de Karambembe
Pascaline Ingabire yakinnye Samantha
Abakunzi ba filime nyarwanda bakaba bazatora abakinnyi mu gihe bazaba bamaze kureba filime bakinnyemo. Gahunda yose y’amatora ndetse n'uko filime zizagenda zerekanwa ikaba izagatangazwa vuba.
TANGA IGITECYEREZO