RFL
Kigali

Inshuti za Momo zirimo n’abo babanye muri muzika bamusuye kuri gereza bifatanya nawe ku munsi we w’amavuko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/02/2019 16:03
0


Mbabazi Maureen uzwi nka Momo yamenyekanye bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ari nabwo yinjiye mu muziki wa Dancehall afashwa n’inzu itunganya indirimbo ya Future Records. Mu minsi mike ishize ni bwo yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abana b'abakobwa, akatirwa umwaka umwe w'igifungo.



Nyuma yo gukatirwa umwaka w’igifungo, Momo yajyanywe gufungirwa muri gereza ya Muhanga, igihano yahawe kikaba kizarangira muri Mata 2019. Momo ufungiye i Muhanga ubusanzwe yizihiza umunsi mukuru yavukiyeho tariki 14 Gashyantare. Muri uyu mwaka nabwo yagombaga kwizihiza uyu munsi icyakora bihurirana n'uko wageze ari muri gereza.

Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko Momo yifuje ko mu ifungwa rye amakuru yose yagirwa ibanga ku buryo atari byinshi byagiye bishyirwa hanze kuva yatabwa muri yombi kugeza akatiwe ndetse si na byinshi bizwi ku rubanza rw’uyu mukobwa. Inshuti ze ziganjemo abo babanye mu ruganda rwa muzika, mu minsi ishize basuye uyu mukobwa aho afungiye mu rwego rwo kumutera imbaraga no kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

Asinah

Momo afungiye muri Gereza y'i Muhanga...aho azarangiza igihano muri Mata 2019...

Bamwe mu bo Inyarwanda.com yamenye basuye Momo harimo P Fla n’umukunzi we Aline akaba n’umujyanama we, Asinah, Pastor P, Dj Benjah n'abandi bari biganjemo inkoramutima z’uyu muhanzikazi. Aba berekeje kuri Gereza ya Muhanga tariki 16 Gashyantare 2019 bifatanya nawe kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ariko nanone bifatanya nawe mu bihe bimukomereye ari gucamo banamwizeza kumuba hafi.

Umwe mu baganiriye na Inyarwanda wajyanye n'aba ariko utifuje ko amazina ye ajya hanze, yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko basanze Momo ameze neza ndetse yaramenyereye. Yabwiye umunyamakuru ko Momo ari mu myiteguro yo kurangiza igihano cye gisigaje iminsi micye dore ko agomba kukirangiza muri Mata 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND