RFL
Kigali

Habonetse imiti ituma imibu itera Malaria itazongera kurya abantu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/02/2019 13:43
0


Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko habonetse imiti ituma imibu itazongera kurya abantu.



Ni nyuma y'uko bafashe imibu isanzwe itera malaria kuko yariye abantu bayitera imiti ituma yumva ihaze cyane bigatuma ishira uburakari bwo kumva ishaka kurya abantu. Ku bwabo, ngo baratekereza ko ubu buryo bwabafasha kurwanya indwara nka za zika, "fièvre jaune" na malariya, ariko ngo biracyari ku ntangiriro.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Rockefeller muri New York, bageragereje ubwo buryo ku mibu yo mu bwoko bwa Aedes aegypti. Bavuga ko imibu y'ingore yo muri ubu bwoko ari nayo yonyine isanzwe irya abantu, kuko iba ikeneye bidasanzwe amaraso y'abantu kuko afite uburyohe butuma ishobora gukora amagi menshi.

Iyo iyi mibu yanyoye amaraso igahaga bituma imara indi minsi myinshi idakeneye andi maraso mu bantu.Mu kugerageza ubwo buryo rero basanze ko iyo bamaze gutera iyo mibu biyigabanyiriza ubukana bwo kurya abantu cyane kuko iyo miti ituma ihaga bikamera nk’aho imibu yaba yanyoye amaraso y’umuntu.

Aba bashakashatsi kandi bakomeza bavuga ko hakiri gushakishwa ubundi buryo buhambaye bwo kurwanya malaria kuko ubwari busanzweho bugenda bucika intege. Laura Duvall, umwe muri abo bashakashatsi avuga ariko ko intambwe ikiri ndende kugira ngo bazashobore gukoresha ubwo buryo bushya nubwo babona ko hari icyizere gifatika ko buzakunda.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND