Kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje nibwo Offset umugabo wa Cardi B aherutse gutabwa muri yombi na polisi yo mu gace ka Beverly Hills aho bamucyekagaho gutunga abantu imbunda ariko nyuma akaza kurekurwa. Ubwo ibi byabaga haje kugaragara amashusho agaragaza Cardi B ari kwinginga abapolisi kurekura umugabo we
Umuraperi Offset ubarizwa mu itsinda rya Migos Kuwa
gatandatu w’icyumweru dusoje nibwo yatawe muri yombi na Polisi yo mu mugi wa
Beverly Hills muri Los Angeles aho yacyekwagwaho gutunga abantu imbunda. Ibi byabaye
ubwo yatambukaga ahaberaga ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump.
Ubwo yatabwaga muri yombi, uyu muraperi ibyabaga
yabisangizaga abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram Live, aho abapolisi
bamusabaga gusohoka mu modoka ariko abakanza kubyanga gusa nyuma aza gusohorwa
ndetse yambikwa n’amapingu ariko aza kurekurwa, nyuma yo gusanga bamwibeshyeho.
Offset ubwo yatabwaga muri yombi na polisi kuwa gatandatu w'icyumweru dusoje
Nyuma y’iperereza ryakozwe haje gufatwa mwishya w’umugore
we witwa Marcelo Almanzar aho yashinjwaga guhisha no gutwara imbunda irimo
amasasu mu ruhame. Uyu Marcelo yaje kurekurwa amaze kwishyura izahabu y’ibihumbi
mirongo itatu na bitanu by’madorali ($35,000).
Mu mashusho yaje kugaragara nyuma yagaragaje Cardi B yinginga
abapolisi bari bafashe umugabo we ko bamurekura. Muri aya mashusho uyu
muraperikazi aba agira ati:”Uyu ni umugabo wanjye! Ni impamvu ki mumutunze
imbunda?”. Cardi B akomeza abwira abapolisi ko agiye gufata amashusho y’ibyo
bari gukorera umugabo we.
Mu ijwi ryo hejuru yakomeje agira ati:”Oya! Ibi ni
ubusazi! Umugabo wanjye nta ntwaro afite. Umugabo wanjye nta ntwaro afite.” Cardi
B yaje kugaragara ahatwa ibibazo n’abapolisi. Nyuma yaho gato Offset aza kurekurwa.
Cardi B yagaragaye aho umugabo we yari yafashwe n'abapolisi
Ku munsi wo ku cyumweru Cardi B n’umugabo we
bagaragaye barikumwe bombi ubona ko bishimye. Aba bombi mu minsi ishize amakuru
yavugaga ko benda gutandukana ubwo Cardi B yatangazaga ko yatse gatanya ngo
atandukane n’umugabo we babyaranye umwana w’umukobwa. Nyuma yaho ku isabukuru
ya Cardi B bongeye kugaragara bishimanye ndetse nyuma uyu muraperikazi aza
gutangaza ko yahisemo kongera gusubirana n’umugabo we.
Src: DailyMail
TANGA IGITECYEREZO