Nyuma y’uko ku Cyumweru atangiye neza akegukana agace kabanziriza irushanwa rya tour du Rwanda(prologue), Nsengimana Jean Bosco yongeye kwanikira abakinnyi b’amagare bose bitabiriye irushanwa rya tour du Rwanda kuri uyu wa Gatatu abasha kwegukana agace ka gatatu ka tour du Rwanda mu muhanda Kigali-Musanze.
Mu isiganwa rirangiye ahagana saa tanu na 50, uyu musore akaba yaje akurikiwe n’abandi banyarwanda batatu barimo Patrick Byukusenge, Joseph Aleruya na Valens Ndayisenga. Ibi bikaba bishimangiye ko Nsengimana Jean Bosco akomeza kuza ku isonga mu rutonde rusange, bimuhesha icyubahiro cyo kugumana umwenda w’umuhondo, aho ndetse ku rutonde rusange batatu ba mbere ari abanyarwanda, Nsengimana Jean Bosco akaba arusha umunota umwe Ndayisenga Valens wafashe umwanya wa kabiri ku rutonde rusange.
Reba mu mashusho dukesha Super sport uko byari byifashe Kigali - Musanze
TANGA IGITECYEREZO