RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2019 izatwara arenga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/11/2018 17:59
0


Kuva ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019 kugeza ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019, mu Rwanda hazaba habera isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare, irushanwa rifite ingengo y’imari ya miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda (700.000.000 FRW).



Tour du Rwanda 2019 izaba iba ku nshuro ya mbere iri ku rwego rwa 2.1 nk’uko impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku rwego rw’isi (UCI) ibiteganya. Tour du Rwanda 2019 izaba igizwe n’urugendo rwa kilometero (959.1 Km).

Ni irushanwa riri ku rwego mpuzamahanga nk’uko Tour du Rwanda icumi (10) naryo ryari rimeze nubwo urwego rw’amakipe aba agomba kwitabira aba atandukanye kuko urwego rwa 2.1 hitabira amakipe ari ku rwego rwo hejuru (Continental Pro Cycling Teams).

Mu nzira bagana mu karere ka Ngororero

Tour du Rwanda 2019 izaba ari amateka kuri buri kimwe kizaba kibamo

Birumvikana niba irushanwa ryarazamutse ku rwego rwo kuva kuri 2.2 rikagera ku rwego wa 2.1, ibyangomwa byasabwaga ngo 2.2 igende neza bigomba kwiyongera. Ibi ni nabyo Bayingana Aimable umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) yagarutseho anavuga ko iri siganwa rya 2019 ritazajya munsi y’ingengo y’imari ya miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda (700.000.000 FRW).

“Irushanwa ryarazamutse birumvikana ko n’ibirigendaho bigomba kwiyongera. Muri iyi Tour du Rwanda rero n’ingengo y’imari igomba kuzamuka kuko ntizajya munsi ya miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda. Hari abaterankunga tukivugana nabo ariko uko byagenda kose ntibajya munsi ya miliyoni 700 (700.000.000 FRW)”. Bayingana

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda

Bayingana Aimable Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda 

Ku bijyanye n’abatera nkunga bazaba bagaragara muri iri rushanwa rizaba rikomeye rinavugwa ku rwego rw’isi barimo; MINISPOC (itanga umwenda w’umuhondo), Visit Rwanda (Ihemba umunyarwanda witwaye neza), SKOL (Ihemba uwatwaye agace), CogeBanque (Uwazamutse neza), Rwanda Tea (Uwahatanye kurusha abandi), Rwanda Air (Umunyafurika mwiza), Prime Rwanda (Uwukiri muto), SP (Uwavudutse kurusha abandi), Inyange (Ikipe yahize izindi), Bella Fowers (Abatanga indabo), Clear, Rwanda Foam, RNP, CNOSR, Vava Tours, Gaps Media Ltd, Classic Hotel, France Embassy.

Abafana b'igare i Nyamirambo

Azedine Lagab asoza isiganwa ari uwa mbere mu gace ka Kigali-Kigali

SKOL Brewery Ltd umutera nkunga mukuru wa Tour du Rwanda n'umukino w'amagare mu Rwanda muri rusange

Tour du Rwanda 2019 izitabirwa n’amakipe y’ibihugu atandatu (6 National Teams) n’amakipe asanzwe icyenda (9 Cycling Clubs). Ku makipe azitabira iri rushanwa rya Tour du Rwanda 2019 arimo Benediction Club yo mu Rwanda, ikipe yamaze kuzamuka ku rwego rwa Afurika kuko ubu iri mu cyiciro cy’amakipe afite uburenganzira bwo kwitabira amarushanwa akomeye ya Afurika (Continental Team).

Benediction Club izaba iri kumwe na Team Rwanda muri iri siganwa bivuze ko u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe abiri. Amakipe asanzwe afite izina ku rwego rw’isi azaba ahatana arimo; Astana Pro Team, Direct Energie, Delko Marseille Provence KTM, Dimension Data for Qhubeka na Pro Touch Team. Muri iri siganwa kandi hazaba harimo ikipe y’igihugu y’u Bufaransa y’abakinnyi batarengeje imyaka 23.

Bruno Araujo yahembwe nk'umukinnyi warushije abandi ibijyanye no kubaduka

Umuhanda wo kwa Mutwe i Nyamirambo uba utegerejwe na benshi muri Tour du Rwanda 

Amakipe amaze kwemera no kumenyakanisha ko azitabira Tour du Rwanda 2019 ni; Astana Pro Team, Direct Energie, Delko Marseille Provence KTM, Team Novo Nordisk, Dimension Data for Qhubeka, Pro Touch Team, Nice Ethiopia Pro Team, Bai Sicasal Petro de Luanda, Interpro Stradalli Cycling, Benediction Continental Team, Rwanda National Team, Equipe Nationale d’Algerie, Equipe Nationale du Cameroun, Kenya National Team, Erythrea National Team na Equipe Nationale France U23.

Dore inzira za Tour du Rwanda 2019 (2.1):

1. Ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019: Kigali-Kiagli:112,5 Km

2. Kuwa Mbere tariki ya 25 Gashyantare 2019: Kigali-Huye: 120.3 Km  

3. Kuwa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019: Huye-Rubavu: 213.1 Km

4.Kuwa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019: Rubavu-Karongi: 103 Km

5. Kuwa Kane tariki 28 Gashyantare 2019: Karongi-Musanze: 138.7 Km

6.Kuwa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2019: Musanze-Nyamata: 120.5

7.Kuwa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2019: Nyamata-Kigali: 84.2 Km

8.Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019: Kigali-Kigali: Sunday 3 Mars: 66.8 Km

Mugisha Samuel ahagera

Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda 2018 yari iya nyuma ya 2.2 kuva mu 2009

Abasiganwa basohoka akarere ka Muhango benda kwinjira muri Ngororero

Abatuye mu Ngororero bazongera babone umukino w'amagare 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND