RFL
Kigali

Rayon Sports yasubukuye imyitozo, Ismaila Diarra asobanura ibimuvugwaho muri Kiyovu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/01/2018 20:44
0


Ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuraga imyitozo nyuma yo kuba shampiyona yari yahagaze. Imyitozo yabereye ku kibuga cya Nzove harimo n’abakinnyi bashya bari kwiyereka abatoza kugira ngo babe babaha amasezerano.



Muri iyi myitozo yari iriho abafana benshi ba Rayon Sports, abenshi bibazaga niba koko Ismaila Diarra yaba afitanye gahunda na Kiyovu Sport bigendanye n’amakuru yatemberaga mu bakunzi b’umupira w’amaguru nk’uko nawe ubwe yabwiye abanyamakuru ko yabanje kubibazwa n’abafana.

Ismaila Diarra ukomoka muri Mali yasobanuriye abanyamakuru ko atigeze akora imyitozo muri Kiyovu Sport ahubwo ko yagiye ku kibuga cya Mumena agakora imyitozo yo kwiruka bisanzwe nyuma agasubira aho acumbika.

“Nanjye ejo hashize (ku Cyumweru) hari umufana wampamagaye abimbaza, ambwira ko ngo yumvishe ko naba nagiye muri Kiyovu Sport. Ntabwo ari ukuri kuko nagiyeyo (Ku Mumena) kuva mu gitondo njya kwiruka bisanzwe nk’imyitozo y’umuntu ku giti cye. Narasoje njya mu rugo aho mba, ntabwo nigeze ngira uwo mvugana nawe”. Ismaila Diarra

Ismaila Diarra aganira n'abanyamakuru

Ismaila Diarra aganira n'abanyamakuru

Ku bijyanye no kuba hakiri ibibazo hagati ya Rayon Sports na DCMP (DR Congo) byatuma atazasinya muri Rayon Sports, Diarra yavuze ko uwushinzwe kumushakira akaryo (Manager) yamubwiye ko n'ibyangombwa byo muri FIFA byabonetse ahubwo ko igisigaye ari uko Manager we yakora ibishoboka akaba yakohereza ibyangombwa bityo DCMP ikaba yatanga ibaruwa imurekura.  Gusa mu byo DCMP ishaka kugira ngo irekure Diarra harimo n’amafaranga.

“Navuganye na Manager ambwira ko ibyangombwa FIFA yabikoze bikaza. Igisigaye nuko yasuganya ibyangombwa akabyohereza muri DCMP bityo nabo bakohereza ibaruwa itanga ubureganzira ko natangira gukina. DCMP nta kibazo yandekura gusa nyine byaba mu gihe Rayon Sports yaba yatanze amafaranga” Ismaila Diarra

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports yavuze ko imyitozo y’uyu wa Mbere wari umwanya mwiza wo kugira ngo abanze arebe uko abakinnyi bashya bitwara kandi ko bizagera kuwa Gatanu afite amakuru afatika kuri mukinnyi n’umwanya akinaho. Karekezi yagize ati:

Ni imyitozo myiza kuko abakinnyi bavuye muri Noheli na Bonane , twabanje tubakoresha cyane nyuma dushaka ngo bakine turebe n'uko abakinnyi bashya bahagaze. Harimo bane bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi na Diarra turamwishimiye kuko ibyangombwa bye biraboneka mu minsi iri imbere ngira ngo byanabonetse sinzi. Nta byinshi navuga ariko nzagira icyo ntangaza buri muntu ku mwanya we nko kuwa Gatanu kandi hari n’undi uzava muri Zambia.

Karekezi kandi avuga ko kuri ubu ari gushaka abakinnyi bazamufasha cyane mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Abakinnyi yumva akeneye ngo ni uwaba akina mu mutima w’ubwugarizi, hagati mu kibuga no gutaha izamu.

Nahimana Shassir ntiyakoze imyitozo kuko Karekezi yavuze ko ngo yari yagiye gukemura ikibazo cy’inzu acumbikamo mu gihe Niyonzima Olivier Sefu arwaye urutugu cyo kimwe na Mugisha Francois Master. Habimana Yussuf , Rwatubyaye Abdul na Ndacyayisenga Jean D’Amour Meya nabo bafite uburwayi.

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ismaila Diarra yishimira igitego yatsinze mu myitozo

Ismaila Diarra yishimira igitego yatsinze mu myitozo

Amaze gutsinda igitego yahise ajya gusuuhuza umwe mu bayobozi ba Rayon Sports

Amaze gutsinda igitego yahise ajya gusuhuza Muhirwa Prosper ukunda Rayon Sports

 Bokungu ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo yashimwe na Karekezi Olivier

Bokungu ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo yashimwe na Karekezi Olivier

Imyitozo yatangiye abakinnyi biruka

Rayon Sports bishyushya

Rayon Sports bishyushya

Imyitozo yatangiye abakinnyi biruka 

Karekezi Olivier arekra ishoti

Karekezi Olivier arekura ishoti

Abafana ku kibuga cya Nzove

Abafana ku kibuga cya Nzove 

Nyandwi Saddam agorora ingigo

Nyandwi Saddam agorora ingigo

Ismaila Diarra avuga ko ibyangombwa byenda kuboneka

Ismaila Diarra avuga ko ibyangombwa byenda kuboneka 

Tidiane Kone rutahizamu ugisabwa gutsinda ibitego bitubutse kugira ngo aba-Rayon Sports bamwizere

Tidiane Kone rutahizamu ugisabwa gutsinda ibitego bitubutse kugira ngo aba-Rayon Sports bamwizere

 Bashunga Abouba ahura na Ismaila Diarra

Bashunga Abouba ahura na Ismaila Diarra

Bashunga Abouba yahise aryama hasi

Bashunga Abouba yahise aryama hasi

Irambona Eric Gisa  akurura umwe mu bakinnyi bashya bari mu igeragezwa

Irambona Eric Gisa akurura umwe mu bakinnyi bashya bari mu igeragezwa

Jannot Witakenge yari yatangiye akazi nk'umutoza wungirije

Jannot Witakenge yari yatangiye akazi nk'umutoza wungirije

Ahishakiye Nabil afashwe na Bokungu (inyuma)

Ahishakiye Nabil afashwe na Bokungu (inyuma)

Ahishakiye Nabil hejuru ya Bokungu

Ahishakiye Nabil hejuru ya Bokungu

Mwiseneza Djamal akora imyitozo muri Rayon Sports

Mwiseneza Djamal akora imyitozo muri Rayon Sports

Claude Muhawennimana ukuriye abafara ba Rayon Sports

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports yari ahagaze ku mugunguzi areba imyitozo

Rwarutabura yari yahageze

Rwarutabura yari yahageze

Jannot Witakenge umutoza wungirije (Ibumoso), Karekezi Olivier umutoza mukuru na Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abazamu (iburyo)

Jannot Witakenge umutoza wungirije (Ibumoso), Karekezi Olivier umutoza mukuru na Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abazamu (iburyo)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND